Ubuvanganzo ni imwe mu nzira abantu
banyuzamo ibitekerezo, amateka, ubunararibonye n’amasomo y’ubuzima, bikagera ku
bandi binyuze mu bitabo.
Mu Rwanda, hari gahunda zitandukanye
zigamije guha agaciro abanditsi no guteza imbere umuco wo gusoma, kandi
ibihembo bya Radiate Rwanda Literary Excellence Awards biri mu bigamije gutuma
uru rwego rukomeza gutera imbere.
Mu banditsi bahataniye ibihembo by’uyu
mwaka, harimo Tete Loeper na Valens Kabarari ni bamwe mu Banyarwanda bashyizwe
ku rutonde rw’abageze mu cyiciro cya nyuma, nyuma y’isuzuma ryakozwe n’akanama
nkemurampaka kagizwe n’inzobere eshanu mu bijyanye n’ubwanditsi, uburezi, umuco
no guteza imbere umuco wo gusoma.
Umuhanzikazi Tete Loeper ahatanye mu
cyiciro cy’umwanditsi w’Umunyarwandakazi w’indashyikirwa, aho ahanganye na
Dimitri Sissi Mukanyirigira. Mu gihe Valens Kabarari ari mu cyiciro cy’umwanditsi
w’Umunyarwanda w’umugabo w’indashyikirwa, ahatanyemo na Jean de Dieu
Nsanzabera.
Ibi byiciro biri mu bitanu igiye kuba ku
nshuro ya gatatu, ikaba igamije gushimira abanditsi b’Abanyarwanda n’Abanyafurika
bakoze ibikorwa bifite agaciro mu guteza imbere ubuvanganzo.
Tete Loeper yageze mu cyiciro cya nyuma
ahagarariye igitabo cye “Shut Up and Hide: Memoir of a Genocide Survivor”,
kivuga ku buzima bw’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyanditswe bivuga ku mateka n’ubuhamya
bw’abarokotse Jenoside bigira uruhare mu kubika amateka, kumvikanisha
ubunararibonye bw’abayanyuzemo no kugeza ku basomyi ibitekerezo bifasha
gusobanukirwa ingaruka z’amateka ku buzima bw’abantu.
Mu bahanganye na Tete Loeper harimo Dimitri
Sissi Mukanyirigira, watanze igitabo “Do Not Accept to Die”. Ibi bitabo byombi
ni byo byatoranyijwe muri iki cyiciro, hasigaye gutegerezwa uzahembwa mu birori
byo gutanga ibihembo.
Mu cyiciro cy’umwanditsi w’Umunyarwanda
w’umugabo w’indashyikirwa, Valens Kabarari ahatanye na Jean de Dieu Nsanzabera.
Valens Kabarari yageze muri iki cyiciro
abikesha igitabo “Les Muzungus ne craignent rien”, mu gihe Jean de Dieu Nsanzabera
ahagarariye igitabo cye “Umuco mu Buvanganzo.”
Amazina y’ibi bitabo agaragaza uburyo
ubwanditsi bushobora kunyura mu ndimi zitandukanye no guhitamo ingingo
zinyuranye kugira ngo ibitekerezo bigere ku basomyi. Kuba ibi bitabo byombi
byarageze mu cyiciro cya nyuma ni intambwe ikomeye ku banditsi babyo, mu rugendo
rwo guhatanira igihembo kizahabwa umwe muri bo.
Uretse Tete Loeper na Valens Kabarari,
abandi banditsi bageze mu cyiciro cya nyuma ni Fred Mfuranzima na Patrick
Nzabonimpa, bahataniye igihembo cy’umwanditsi w’Umunyarwanda ukiri muto
w’indashyikirwa.
Fred Mfuranzima ahagarariye igitabo cye “Ribrika:
A Move Afrika Xperience”, mu gihe Patrick Nzabonimpa ahagarariye “A Thread of
Silent Echoes”.
Mu cyiciro cy’umwanditsi w’indashyikirwa
w’Umunyafurika, Toni Kan wo muri Nigeria ahatanye na Donica Merhazion, wanditse
igitabo “Born at the End of the World”. Toni Kan we ahagarariye igitabo “Riding
the Storm”.
Ibi byiciro bine birimo abanditsi umunani,
aho buri cyiciro gifite abantu babiri bahatanira igihembo. Abazatsinda
bazamenyekana mu birori byo gutanga ibihembo.
Mu gihe abandi banditsi bagitegereje
kumenya abazatsinda, umwanditsi Boubacar Boris Diop wo muri Senegal yamaze
gutangazwa nk’uwahawe igihembo cy’ibihe byose “Lifetime Achievement Award”.
Iki gihembo cyatanzwe hashingiwe ku cyemezo
cy’abategura ibi bihembo, Bridgevision, kizirikana ibikorwa by’indashyikirwa
uyu mwanditsi yakoze mu gihe cy’imyaka myinshi.
Boubacar Boris Diop ni umwe mu banditsi
bazwi ku rwego mpuzamahanga, kandi guhabwa iki gihembo ni uburyo bwo kuzirikana
uruhare rw’ibikorwa bye mu guteza imbere ubuvanganzo.
Mu buryo butandukanye n’ibindi byiciro,
uwagihabwa ntiyatoranyijwe mu bahatanye babiri, ahubwo yatoranyijwe n’abategura
ibi bihembo hashingiwe ku bikorwa bye n’umusanzu yatanze.
Abanditsi bageze mu cyiciro cya nyuma
batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu batanu bafite ubunararibonye
mu bwanditsi, uburezi, umuco no guteza imbere gusoma no kwandika.
Aka kanama kayobowe na Prof. Dr. Calixte
Kabera, umwanditsi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa East African University. Karimo
kandi Prof. Dr. Viateur Ndikumana, umwanditsi akaba n’Umuyobozi Wungirije
ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kibogora Polytechnic.
Abandi ni Thais Ruboneka, uyobora American
Spaces muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda; Jerome Kajuga,
uhagarariye ishami ry’umuco muri UNESCO Rwanda; na Mathilde Kayitesi, umwe mu
bashinze umuryango Umuhuza akaba n’Umuyobozi Mukuru wawo, uzwi mu bikorwa byo
guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.
Umuyobozi Mukuru wa Bridgevision, Joe E.
Sully, yavuze ko kuba aka kanama kagizwe n’inzobere zituruka mu bigo bitandukanye
byubashywe ari kimwe mu byatumye bagira icyizere ku isuzuma ryakozwe.
Yagaragaje ko ibitabo byatoranyijwe bifite
uruhare mu kwigisha, kumenyesha, gutanga amasomo, guhumuriza no gutera
ibitekerezo abasomyi b’Abanyarwanda n’Abanyafurika bo mu bice bitandukanye
by’umugabane.
Joe E. Sully yongeyeho ko ibi bihembo biri
mu mugambi wo guhindura Kigali igicumbi cy’ubuvanganzo muri Afurika, binyuze mu
gushyigikira abanditsi no guha agaciro ibihangano byabo.
Intego nyamukuru y’ibi bihembo ni
ugushimira abanditsi b’indashyikirwa, guteza imbere ubuvanganzo no
gushishikariza abantu gusoma no kwandika. Binagamije guha abanditsi urubuga rwo
kumenyekanisha ibikorwa byabo no kongera ubushobozi bw’umujyi wa Kigali mu
kwakira ibikorwa bikomeye by’ubuvanganzo.
Abatsinze mu byiciro bine bisigaye
bazatangazwa mu birori byo gutanga ibihembo biteganyijwe kubera i Kigali ku wa
6 Ugushyingo 2026.
Kuri Tete Loeper, Valens Kabarari n’abandi
banditsi bageze mu cyiciro cya nyuma, ibi ni ibyishimo byo kubona ibikorwa
byabo bigaragara no mu bandi banditsi bahatanira ibihembo.
Ku rwego rw’ubuvanganzo nyarwanda, ni
n’umwanya wo kugaragaza ko ibitabo bikomeza kugira uruhare mu kubika amateka,
gusigasira umuco no kugeza ibitekerezo bishya ku basomyi.
Tete Loeper yageze mu cyiciro cya nyuma cy’ibihembo, aho ahatanye na Dimitri Sissi Mukanyirigira mu cyiciro cy’umwanditsi w’Umunyarwandakazi w’indashyikirwa

Valens Kabarari ahataniye igihembo
cy’umwanditsi w’Umunyarwanda w’umugabo w’indashyikirwa binyuze mu gitabo cye
Les Muzungus ne craignent rien, cyamuhesheje umwanya mu banditsi babiri
bahatanira iki gihembo
