New World ni indirimbo yanditswe mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije isi, gusa uyu muhanzikazi Nessa ntiyahita ayisohora kuko yatekerezaga ko aratera abatuye isi ubwoba nk’uko yabitangarije InyaRwanda.com. Nessa yahamije ko hari abantu babayeho nabi ku buryo bashobora no kwiyambura ubuzima bwabo.
Mu magambo ye yagize ati:
Iyi ndirimbo nayanditse mu bihe bibi, aho icyorezo
cyari cyarahejeje abantu benshi mu ngo zabo ntawe ujya hanze. Icyo gihe nibwo
nafashe ikaramu ndandika, nandika ngambiriye kwerekana ko ubuzima abantu
babayemo bushobora guhinduka ariko nkerekeza ku isi nshya narebaga imbere
yanjye. Nyuma yo kubona ko rero abantu bose bahindutse ndetse bamwe bakampinduka, natereje gutanga ubu butumwa kandi nzi neza ko bwatambutse n’abantu bazakomeza
kubwumva ".
Umuhanzikazi NESSA
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, Nessa agira ati "Uraseka abandi
bari kurira. Imboni yanjye inyereka ko iyi si iri gusaduka, imfura yabaye indiri y’ibimanuka
izuba (…… ) inyenyeri iramanuka ". Muri iyi ndirimbo ya Nessa yumvikanamo amarira
n’amagambo agaragaza ko hariho abantu baba barira babangamiwe n’isi, gusa Nessa
agatanga impu avuga ko bizaba byiza.