Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire yagizwe Gitifu w’Akagari

Imyidagaduro - 28/09/2021 3:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire yagizwe Gitifu w’Akagari

Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire umenyerewe mu ndirimbo z’Umuco no gukunda igihugu, amaze amezi atatu atangiye inshingano nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza, mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali.

Uwineza Clarisse [Mutimawurugo Claire], yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Umunyenga w’itsinzi’, ‘Amaraso y’Inkotanyi’, ‘Abagore turashoboye’ zibanda ku burere mboneragihugu no kubanisha neza abanyarwanda.

Uyu muhanzikazi yari asanzwe ari mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, aho yari amaze imyaka itanu ari Visi-Perezida w’Inama Njyanama yo muri Kimisigara. Yari no mu nzego z’abagore, akabihuza no kuba umubitsi w’abahanzi mu Rwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutimawurugo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abaturage b’Akagari ka Akabeza baramugiriye icyizere, cyo gufatanya nabo mu rugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso.

Avuga ko ibi bigaragaza ko abahanzi nabo bashoboye; hejuru y’umuziki bakora n’indi mirimo bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko izi nshingano yahawe zitazabangamira ubuhanzi bwe, kuko yateguye neza uko buri kimwe kizajya gikorwa.

Ati “Ndabikora kandi neza. Nko muri ‘weekend’ ushobora kujya mu byawe byo ku ruhande. N’ibiraka bisanzwe ndabikora, nk’ubu mfite icya [ikiraka] Polisi nzajyamo ejo bundi...Ubwo rero urumva byose ni ukubikora, kandi ukubaka igihugu."

Ati: “Abahanzi barashoboye, kandi barasobanutse. Tunashimira Leta ikomeje gutekereza ku bahanzi."

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gihe cy’amezi atatu amaze ayobora Akagari, abaturage banyuzwe na serivisi abaha, uburyo akemura ibibazo n’ibindi.

Yavuze ko icya mbere ari ugutega amatwi umuturage, ukamuganiriza, ukamufasha kubona ubutabera, cyane ko ‘iyo uzi ishusho n’icyerecyezo cy’igihugu biba byoroshye’.

Claire yavuze ko muri iki gihe cya Covid-19, mu kagari ayoboye bakomeje ubukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo, ari nako bakangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante).

Avuga ko ubukangurambaga bakoze mu minsi ishize bwasize benshi batanze mitiweli, bituma bava ku mwanya wa 28 bagera ku mwanya wa 18.

Claire yatangiye ubuhanzi bwe mu 2014 nyuma yo kuva mu Itorero ry’Igihugu. Indirimbo ze za mbere yahereho zirimo nka ‘Kagame ndakwemera’, ’Turakaguhorana’ n’izindi.

Iteka rya Perezida no 170/01 ryo ku wa 23 Ukuboza 2014 rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, rigaragaza ko afite inshingano zikurikira:

Gukora imirimo ya buri munsi y'ubuyobozi bw "Akagari; gukurikirana imikorere ya Komite ishinzwe umuganda ku rwego rw’Akagari no gukurikirana imirimo ya Komite z "ubutaka.

Hari gukora imirimo y’irangamimerere no gutanga izindi serivisi ziteganywa n "amategeko, zidatangirwa ku Murenge. 

Gukusanya imibare fatizo y’ubuzima rusange bw'Akagari no kuyigeza ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, no gutegura raporo zose zisabwa ubuyobozi bw’Akagari.

Kubika inyandiko zose z’Akagari, kuba umwanditsi w’inama ya Komite Ngishwanama mu iterambere ry'Akagari, no gucunga umutungo w "Akagari.

Iri tegeko rinagaragaza ko ‘Gitifu’ w’Akagari agomba gutanga icyemezo cyemeza ko umuntu yapfuye, iyo atapfiriye kwa muganga, mbere yo kumushyingura, afatanyije n "Umukuru w’Umudugudu uwo muntu yapfiriyemo.

Hari kandi gutanga icyemezo cyo gushyingura iyo nta cyemezo cyashoboye gutangwa na muganga ubifitiye ububasha.

Agomba gushyira mu bikorwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya za gahunda zemejwe n’inzego zisumbuye zibifitiye ububasha, n’izindi zemejwe n’Inama Njyanama y "Akagari no gukora ibindi yasabwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari asimburwa iyo adahari n'umukozi ugenwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge.


Umuhanzikazi Mutimawurugo Claire, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza

Mutimawurugo yashimye abaturage bamugiriye icyizere, avuga ko aharanira gufatanya nabo mu rugendo rw’iterambere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ABAGORE TURASHOBOYE’ YA MUTIMAWURUGO CLAIRE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...