Umuhanzikazi Loretta Lynn wambitswe umudari na Barack Obama yitabye Imana

Utuntu nutundi - 05/10/2022 11:19 AM
Share:
Umuhanzikazi Loretta Lynn wambitswe umudari na Barack Obama yitabye Imana

Umuhanzikazi Loretta Lynn wamenyekanye mu kuririmba mu njyana gakondo ya Amerika (country music), ndetse agahabwa n'umudari w'ubwigenge na n'uwahoze ari perezida wa Amerika Barack Oboma, yitabye Imana ku myaka 90.

Ku wa kabiri tariki ya 4 Ukwakira, nibwo umuryango wa Loretta Lynn watangaje ko uyu muhanzikazi yitabye Imana ku myaka 90, bagize bati " Mama wacu , Loretta Lynn, yitabye Imana mu mahoro muri iki gitondo, ku ya 4 Ukwakira, aguye mu rugo aho yakoreraga ubworozi bwe yakundaga muri Hurricane Mills".

Loretta Lynn yitabye Imana ku myaka 90

Loretta Lynn yamenyekanye nk'umwamikazi w'ijyana gakondo, zimwe mu ndirimbo ze harimo Don't come home a drinking, Honky Tonk girl n'indirimbo yakoreye abagore yise The Pill.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko umuryango we wasabye ko bahabwa igihe bwite mu gihe cyo kumwunamira, gahunda zo kumuherekeza zikazatangazwa nyuma.


Ibyo wamenya kuri Loretta Lynn

Umuhanzikazi Loretta Lynn yavukiye i Butcher Hollow, muri Kentucky mu 1932, avuka ari umwana wa kabiri mu bana umunani, Se umubyara yakoraga akazi ko gucura ibirombe by'amakara yinjiza amafaranga make cyane. 

Umuryango wa Lynn wakundaga ibintu byo kuririmba cyane aho Nyina yacurangaga gitari naho Se agacuranga Banjo. Mu mwaka wa 2016 Lynn yatangarije ibiro ntaramakuru by'abanyamerika ati: "Ntekereza ko natangiye kuririmbaga nkivuka". 

Loretta Lynn yamenyekanye aririmba injyana gakondo ya Amerika mu ndirimbo nka Honky Tonk girl, The pill n'izindi nyinshi

Yakomeje ati "Data yajyaga asohoka akansanga ku rubaraza aho nabaga ndi kuririmbira abana kugirango basinzire, akambwira ati "Lynn funga uwo munwa munini, abantu bose bari kukumva" nkamusubiza nti " Ibyose bitwaye iki ko bose ari babyara banjye"".

Lynn yashyingiwe afite imyaka 15, ashyingirwa n'umusirikare Oliver Lynn warufite imyaka 21 icyo gihe, bahise bimukira Custer i Washington ari naho babyariye abana bane.

Uyu mugabo we, yitaga "Doo" cyangwa "Doolittle," yaje kumusaba ko yaririmba mu buryo bw'umwuga, maze amugurira gitari y'amadorari 17 ya Sears, nibwo yahise atangiza itsinda ryaririmbaga rya Loretta and Trailblazers, ryanagaragayemo murumuna we Jay Lee Webb.

Loretta Lynn n'umugabo we Oliver Lynn

Mu mwaka w'i 1960, yasinye amasezerano na Zero Records maze asohora indirimbo ye ya mbere, I am a Honky Tonk girl, iyi ndirimbo yayikoze kubera umugore bari baturanye i Washington watawe n'umugabo we akajya kumushakiraho undi mugore. 

Lynn yakoze alubumu 60 zose hamwe, 18 muri zo zatowe muri Grammy Awards hanyuma eshatu muri zo zegukana ibikombe.. Indirimbo ze zagiye zikunda kwibanda kumubano wanananiranye mu bakundana ndetse n’ingo zidashimishije. 

Benshi bagiye bashinja umugabo wa Lynn kumuca inyuma ndetse n'ubusinzi gusa Lynn akababwira ko nta mugore wabasha kumutwarira umubago, nubwo bagiye bagirana ibibazo bitandukanye, babanye imyaka 48 kugeza ubwo Oliver Lynn apfuye mu 1996.

Mu mwaka 2013 Lynn yahawe umudari w'ubwigenge n'uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama kubera kuririmba cyane ubwigenge. Lynn asize abana 4 barimo Clara, Ernest, n'impanga Peggy na Pasty, ndetse n'abuzukuru 17 n'abuzukuruza bane.

Loretta Lynn yahawe umudari w'ubwegenge na Barack Obama mu mwaka wa 2013



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...