Umuhanzikazi Ciara atwite umwana wa gatanu

Imyidagaduro - 07/09/2026 6:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzikazi Ciara atwite umwana wa gatanu

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ciara, yatangaje inkuru y’ibyishimo ko atwite umwana wa gatanu, akaba ari uwa kane agiye kubyarana n’umugabo we Russell Wilson, wahoze ari umukinnyi ukomeye wa NFL.

Ciara w’imyaka 40 na Russell Wilson w’imyaka 37 batangaje aya makuru ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo. Bashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza Ciara atwitw, ari kumwe n’umugabo we.

Aba bombi baherekeje ubutumwa bwabo amagambo agira ati “One more person to Love”, bisobanuye ngo “Undi muntu umwe wo gukunda”, ndetse bashyiraho n’akamenyetso k’intoki eshanu, kagaragaza ko uyu ari umwana wa gatanu wa Ciara.

Mu mashusho yashyizwe kuri Instagram, Ciara na Wilson bagaragaye hafi y’umugozi umanitseho imyenda ine iriho amazina y’abana basanzwe bafite. Ku mpera hamanitswe akenda k’umwana katanditseho izina, kaggaragaza umwana mushya uri mu nzira.

Ciara afite abana bane

Ciara asanzwe ari umubyeyi w’abana bane. Umuhungu we w’imfura, Future Zahir, w’imyaka 12, yamubyaranye n’umuraperi Future bageze gukundana.

Nyuma yo gushyingiranwa na Russell Wilson muri Nyakanga 2016, aba bombi babyaranye abana batatu: umukobwa witwa Sienna Princess, ufite imyaka 9, umuhungu witwa Win Harrison, ufite imyaka 6, n’undi mukobwa witwa Amora Princess, w’imyaka 2.

Amora, umwana wa nyuma aba bombi bari barabyaye, yavutse mu Ukuboza 2023. Ubu umuryango wabo ugiye kwiyongeramo undi mwana, bikaba bizatuma Ciara aba umubyeyi w’abana batanu, mu gihe Wilson azaba afite abana bane.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Oeople, aya makuru aje nyuma y’uko Russell Wilson yari amaze igihe agaragaza ko yifuza ko umuryango wabo wiyongeraho undi mwana.

Nyuma y’uko Ciara abyaye Amora muri 2023, Wilson yari yaratangiye kuvuga mu buryo bwo gusetsa ku mwana wa gatanu, akamwita “Cinco”, ijambo ryo mu Gisipanyoli risobanura “gatanu”.

Muri Nyakanga 2026, Ciara na we yavuze ku buryo umugabo we yari akomeje kumwumvisha igitekerezo cyo kongera kubyara. Yavuze ko nyuma gato yo kubyara Amora, Wilson yamubajije ku bijyanye na “Cinco”, maze amusaba gutuza kuko aribwo bari bakimara kwibaruka umwana mushya.

Ciara na Russell Wilson bamaze imyaka icumi bashakanye, kuva basezerana muri Nyakanga 2016. Mu myaka bamaze bubatse urugo, bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ibihe bamarana n’abana babo ndetse n’uburyo bagerageza guhuza ubuzima bw’umuryango n’akazi.

Ciara yakomeje umwuga we wa muzika n’ibitaramo bitandukanye, mu gihe Wilson yari amaze imyaka 14 akina muri NFL mbere yo gutangaza ko asezeye muri uyu mwaka wa 2026.

Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku igitsina cy’umwana cyangwa igihe nyirizina ateganyijwe kuvukira.

Inkuru yo gutwita kwa Ciara yakiriwe n’abakunzi babo, aho benshi babifurije amahirwe masa ndetse bakishimira ko umuryango wabo ugiye kurushaho kwaguka.



Ciara atwite umwana wa gatanu

Ciara na Russell Wilson, n'abana babo bane


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...