Umuhanzi Yayoi Kusama wamamaye ku Isi yitabye Imana

Imyidagaduro - 27/08/2026 8:59 AM
Share:
Umuhanzi Yayoi Kusama wamamaye ku Isi yitabye Imana

Umuhanzi w’Umuyapani Yayoi Kusama, wamamaye ku Isi kubera ibihangano bye byiganjemo utudomo, amashusho y’ibihaza n’ibyumba birimo indorerwamo zitanga amashusho asa n’atagira iherezo, yitabye Imana afite imyaka 97.

Inkuru yatangajwe na Reuters ivuga ko Kusama yapfiriye mu bitaro ku wa 14 Kanama 2026, ariko urupfu rwe rwatangajwe ku wa 27 Kanama. Yakomeje gukora ibihangano bye kugeza mu minsi ye ya nyuma, mu gihe icyamwishe kitahise gitangazwa n’abari bamuhagarariye. 

Kusama yari umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga, aho yahinduye ibintu bidasanzwe yabonaga kuva mu bwana bwe, birimo urumuri, utudomo n’indabyo, akabigira isoko y’ubuhanzi bwe.

Kwamamaza mu 1957 yimukiye i New York, aho yahise amenyekana mu ruhando rw’abahanzi bageragezaga uburyo bushya bwo gukora ibihangano. Yakoze ibishushanyo, amashusho y’ubugeni n’ibikorwa by’ubuhanzi byakururaga abantu benshi, ndetse agira uruhare mu bikorwa byo kwamagana Intambara ya Vietnam. 

Mu buzima bwe, Kusama yavugaga ku mugaragaro ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byamuhaye ibitekerezo bidasanzwe byakomeje kugaragara mu bihangano bye.

Mu 1977, nyuma yo gusubira mu Buyapani, yahisemo kuba mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, aho yakomeje gutura no gukora ibihangano bye, ajya buri munsi muri studio ye. 

Kwamamaza bimwe mu bihangano bye byamenyekanye cyane harimo Infinity Mirror Rooms, Narcissus Garden ndetse n’ibishushanyo by’ibihaza. Bimwe mu bihangano bye byagurishijwe amafaranga menshi cyane, harimo igishushanyo cye cyagurishijwe miliyoni 10,5 z’amadolari mu 2022. 

Urupfu rwa Yayoi Kusama rusize umurage ukomeye mu buhanzi bw’Isi, cyane cyane kubera uburyo yahinduye ibyamubagaho n’ibyo yabonaga mu bitekerezo akabigira ibihangano byamugize umwe mu bahanzi bakomeye kandi bazwi cyane ku Isi.

Umuhanzi w’Umuyapani Yayoi Kusama, wamamaye ku Isi kubera ibihangano bye byiganjemo utudomo, amashusho y’ibihaza n’ibyumba birimo indorerwamo zitanga amashusho asa n’atagira iherezo, yitabye Imana afite imyaka 97.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...