Uyu
muhanzi Leonard Niyomwungere yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Twarahemukiye
Basogokuru, Dukayangane, Abantu n’izindi zakunzwe mu bihugu bitandukanye cyane
cyane mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru
aturuka i Burundi ahamya ko uyu muhanzi wakoze indirimbo zikanyura
Abarundi, yitabye Imana. Yari asanzwe aba mu gihugu cya Canada aho yabaga mu minsi ya mbere y'itera ry’icyorezo
cya COVID-19 cyigabije Isi.
Ayo makuru akomeza kandi avuga ko uyu muririmbyi yaba yari yarari muri iyi minsi mu gihugu cya Malawi mu bikorwa by’akazi,
ari naho yafatiwe n’iyo ndwara ya Covid-19 ikaba ariho bishoboka ko yanamuhitaniye mbere y'uko ahagera avuye muri Canada.

Inkuru z’I Burundi zemeza ko Leonard asize abana 2. Muri iyi minsi uyu muhanzi
yasaga n'ukora muzika bucye bucye. Uyu mwuga w'buhanzi yawuvangaga n’akazi ko
kuvura.
Mu Burundi hamaze kugaragara abantu 3 bafite ubwandu bwa Coronavirus, ni cyo gihugu gifite abantu bake mu Karere giherereyemo.