Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2020, ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyatangaje ko Sgt Major Robert wamenyekanye mu itsinda ry’umuziki ryo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yafungiwe mu Mujyi wa Kampala.
Iki kinyamakuru kivuga ko Sgt Major Robert Kabera yafunzwe nyuma y’uko inzego za Gisirikare na Polisi zisatse urugo rwe bicyekwa ko atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu mpera z’Ugushyingo 2020, Sgt Major Robert yabwiye Ikinyamakuru Daily Monitor ko yageze muri Uganda ku wa 19 Ugushyingo 2020. Muri icyo kiganiro, yavuze ko yahunganye n’umugore we banyuze mu mugezi wa Kagitumba, basiga abana babo batatu barimo n’uw’amezi arindwi.
Sergeant Major Robert ashakishwa n’inzego z’umutekano mu Rwanda, aho akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Yabwiye Dail Monitor ko ibyo ashinjwa ‘ari ibihimbano’.
Ku wa 23 Ugushyingo 2020, RDF yasohoye itangazo rivuga ko “Bicyekwa ko iki cyaha yagikoreye umwana wo mu muryango we tariki 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali."
Sergeant Majoro Robert yamenyekanye mu itsinda rya Army Jazz Band ndetse azwi mu ndirimbo zirimo 'Impanda', 'Weekend', 'Sisi Wenyewe' n'izindi.
Sgt Major Robert yatawe muri yombi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda