Umuhanzi Sajou uzwi nka Nizeyimana mu ikinamico urunana yasohoye indirimbo ivuga iby'urupfu rwe

Imyidagaduro - 05/09/2014 3:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi Sajou uzwi nka Nizeyimana mu ikinamico urunana yasohoye indirimbo ivuga iby'urupfu rwe

Umuhanzi Mugabo Serge azwi nka Nizeyimana mu ikinamico Urunana, akitwa Hirwa muri Musekeweya ndetse akaba anazwi mu makinamico atandukanye, akaba ariko ari n’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop aho akoresha izina rya Sajou, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya avugamo uko bizagenda naramuka atabarutse.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yitwa “Itabaruka ryanjye”, Sajou yadusobanuriye byinshi ku buhanzi bwe, uburyo afatanya amasomo ye, gukina Ikinamico urunana, Musekeweya ndetse no gukina mu Itorero “Indamutsa” rikina amakinamico aca kuri Radio Rwanda, hanyuma hejuru y’ibyo akagerekaho gukora muzika.

sajou

Sajou azwi cyane nka Nizeyimana mu ikinamico Urunana, aha ari kumwe na mugenzi we ukina yitwa Petero

Mu magambo ye Sajou ati: “Ntabwo biba byoroshye ariko ngerageza kubikora byose kandi ndabishobora. Kwiga byo ni ngombwa mba mfite igihe nabihariye, umuziki wo njya muri Studio nabipanze, urunana rwo tujya gukora muri week-end, gusa ntibiba byoroshye kuko na Musekeweya izamo ndetse nkaba mba ngomba no kujya mu Itorero Indamutsa rya RBA, gusa ndagerageza”.

Agaruka ku muziki we by’umwihariko ku ndirimbo ye nshya irimo amagambo atoroshye, Sajou yasobanuriye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yakoze iyi ndirimbo yishyize mu mwanya wa buri wese ushobora gupfa atiteguye, gusa nawe ubwe akaba yigarutseho kuko hari byinshi yaririmbye byo mu buzima busanzwe, by’umwihariko nk’aho avuga ko indirimbo ze namara gupfa ari bwo zizakinwa, kuko ubu ngo yibaza uko napfa abanyamakuru bazaba bavuga bitewe n’ukuntu badakina indirimbo ze kandi amaze kugira izisaga 15.

Sajou yamaze gushyira hanze indirimbo ivuga uko byinshi bizagenda namara gupfa

Sajou yamaze gushyira hanze indirimbo ivuga uko byinshi bizagenda namara gupfa

Mu magambo akomeye agize iyi ndirimbo, harimo aho aririmba agira ati: “Kuri uwo munsi imva yanjye izuzura imidali, ku ma radiyo hit ndushe Ngabo Medard, mu binyamakuru hose ni yo nkuru nshyashya, neza neza ni nk'uko inzu y'ibitabo yashya, bazamvuga neza n'abatanzi banyite inshuti, bazanyita inyangamugayo bagira bati: yarapaga atirata ntawamurushaga kwaka, yakinaga urunana neza anafite swagga, nta ma dread ku mutwe ariko yari rasta...”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ITABARUKA RYANJYE"

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...