Nyuma yo guca mu bigeragezo bitandukanye, Saidi Brazza aracyafite icyizere cyo kuzagera kure muri muzika

Imyidagaduro - 04/08/2015 7:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Nyuma yo guca mu bigeragezo bitandukanye, Saidi Brazza aracyafite icyizere cyo kuzagera kure muri muzika

Umuhanzi Saidi Brazza ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika rwo mu myaka yashize aho benshi bari bazi n’indirimbo ze nyinshi ariko we batamuzi cyane ibyo we asanga byaratewe n’abatarishimiye impano ye.

Mu kiganiro inyarwanda yagiranye na we ubwo yatugezagaho umushinga we wo gushyira ahagaragara album ye ndetse no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze atangiye muzika byombi yahaye izina rya “The Black History”

Saidi Brazza yemeza neza ko ntacyo umuziki uramugezaho, kuri we yumva nta mpamvu yo gucika intege ati “Ni ukwihangana kugira ngo nizere ko n’ubwo natinze mu muziki ariko nkaba ntacyo ndageraho ariko igihe cyanjye cyiza gihari. Urumva ni kwa kumva ko utagomba guta icyizere cyangwa ngo wumve ko niba ukoze igikorwa cyiza ugomba guhita ugishimirwa ako kanya ahubwo ugomba kwihangana.”

Said Brazza ahamya ko ibihe bye biza biri imbere

Said Brazza ahamya ko ibihe bye biza biri imbere

Yakomeje asobanura ko n’ubwo yaciye muri byinshi bigoranye we atigeze acika intege ati “Naciye muri byinshi cyane; hari abansubizaga inyuma, hariho abanshaga intege, hariho abanyise umusazi ko nta nakimwe nzashobora, hari abavuze ko izi ndirimbo atari izanjye ko nazibye abandi, hari byinshi cyane byamvuzweho bitampeshaga ishema ariko bitanshiye intege zo gukomeza kugeza kuri yu munsi.”

Yifitiye icyizere kimufasha kwirengagiza abamuca intete

Yifitiye icyizere kimufasha kwirengagiza abamuca intege

Kugeza ubu Saidi Brazza yashyize ahagaragara indirimbo zisaga ijana gusa kuri iyi Album yise ‘The Black History’ akaba yashyizeho indirimbo 22 gusa, zirimo izimenyekanye cyane nka 'Yameze amenyo'na 'Twiganirira'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...