Umuhanzi Safari Papy John wamenyekanye mu ndirimbo “Umutima ukunda " yavuye ku isi y’abazima

Imyidagaduro - 13/12/2015 6:05 AM
Share:
Umuhanzi Safari Papy John wamenyekanye mu ndirimbo “Umutima ukunda " yavuye ku isi y’abazima

Umuhanzi nyarwanda Safari Papy John wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Umutima ukunda " yanakunzwe cyane, yashizemo umwuka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK aho yagejeje amerewe nabi agahita atabaruka.

Safari Papy John benshi bakundaga kwita Safa Papy, yari umuhanzi nyarwanda, umucuranzi mwiza w’ibyuma bya muzika nka gitari na Piano, akaba yari n’inzobere mu bya muzika kuburyo yajyaga afasha abahanzi batandukanye mu bijyanye no gutunganya indirimbo. Yari umwe mu bahanzi nyarwanda bazi cyane gucuranga no kuririmba indirimbo zo mu bihe byashize zaba iz’igifaransa n’iz’icyongereza, akaba yaranagiye ataramira ahantu hatandukanye mu mahoteli nka Milles Collines, Serena n’ahandi henshi.

papy

Safa Papy John kandi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Umutima ukunda”, indirimbo yakunzwe cyane kugeza n’ubu aho amwe mu magambo yayo yari agikoreshwa henshi mu Rwanda bagira bati: “Umutima ukunda ntiwihishira, n’iyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza”. N’ubwo muri iyi minsi atagaragaraga akora izindi ndirimbo nshya nyinshi, yabagaho mu buzima bwo gukora muzika yakoraga nk’umwuga yitabira ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku isi.

papy

Safa Papy John wavukiye i Kinshasa mu mwaka w’1966, yatabarutse afite imyaka hafi 50 y’amavuko, akaba yasize umugore umwe n’abana bane, barimo batatu yabyaranye n’uyu mugore ndetse n’umukobwa mukuru yabyariye i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

papy

Mu Kiganiro umugore wasizwe na nyakwigendera yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko Safa Papy John yari asanzwe arwara indwara ya diyabete, bakaba bakeka ko ari yo yamuhitanye. Avuga ko yafashwe kuwa mbere w’icyumweru gishize, ariko kuri uyu wa Gatandatu akaba ari bwo yaje kuremba cyane agezwa ku bitaro bya CHUK ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba, hanyuma ahagana saa tatu z’ijoro ashiramo umwuka.

papy

Muri Nyakanga uyu mwaka, Safari Papy John yatangaje ku rubuga rwa facebook ko kubera urukundo rwinshi abafana bamweretse, agarutse mu muziki nyuma y’igihe atagaragara, kandi ko atangiye manda ye ya kabiri azasoza ari uko apfuye, none koko nyuma y’amezi macye muzika ye isojwe n’urupfu. Uyu mugabo kandi aheruka kugaragara mu iserukuramuco rya Kigali Up ryabaye tariki 26 na 27 Nyakanga, aho  yashimishije cyane abaryitabiriye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMUTIMA UKUNDA"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...