Umuhanzi Promise K uherutse gukorana na Sean Brizzy yagarukanye ‘Ndagufite’

Imyidagaduro - 15/06/2025 8:24 PM
Share:
Umuhanzi Promise K uherutse gukorana na Sean Brizzy  yagarukanye ‘Ndagufite’

Umuhanzi ukiri mushya muri muzika nyarwanda witwa Promise K, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ndagufite’ ishishikariza abantu gukundana.

Promise K ni umusore ukiri muto utamaze igihe kirekire muri muzika nyarwanda, ariko akaba akomeje kugaragaza imbaraga muri muzika ye aho adasiba guha ibihangano bishya abakunzi be yatangiye kugira muri icyo gihe amaze muri muzika.

Nyuma y’indirimbo yise Mood yakoranye na Sean Brizzy yasohotse mu mezi atatu ashize, kuri ubu Promise K yasohoye iyo yise ‘Ndagufite’. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kunyurwa n’ibyubona kandi ntiwishyire hejuru cyane, ikindi ugakunda ugukunda ntiwiruke kubatagukunda.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Tell Dhem mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yakozwe na Pacific Evans, amashusho anagaragaramo umubyinnyi Shakira Kay.

Promise K avuga ko iyo agiye gusohora indirimbo ataba yiteze inyungu cyangwa umusaruro, kuko bibaye uko bishobora gutuma ahita acika intege.

Ati:”Iyo ngiye gusohora indirimbo rero ntabwo mba nteganyamo inyungu cyangwa umusaruro kubera ko ushatse inyungu y’ako kanya byarangira ucitse intege mu byo ukora, kubera ko hari igihe ibyo washoye bidashobora kugaruka. mpamvu nuko nkora umuziki kubera ko nakuze nkukunda apana gushakamo inyungu.”

Uyu musore we avuga ko yizera ko iyo ukoze ibintu byiza inyingu zigukurikira, bityo ko azakomeza gukora imiziki myiza umusaruro ukazaza nyuma.

𝐊𝐀𝐍𝐃𝐀 👇👇👇 𝐖𝐔𝐌𝐕𝐄 𝐈𝐍𝐃𝐈𝐑𝐈𝐌𝐁𝐎 '𝐍𝐃𝐀𝐆𝐔𝐅𝐈𝐓𝐄' 𝐘𝐀 𝐏𝐑𝐎𝐌𝐈𝐒𝐄 𝐊

Promise K avuga ko inyungu akura mu muzika ataricyo ashyira imbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...