Yasobanuye ko yibuka igisenge cyera cyari mu bitaro, ibikoresho by’icyuma n’amajwi yabyo ubwo yavukaga, ndetse ko yibuka abaganga bifashisha igikoresho gikoreshwa mu kubyaza.
Icyakora, yemeye ko atazi neza niba ibyo yibuka ari ibya nyabyo cyangwa ari amashusho yagiye yiyubaka mu bitekerezo bye nyuma.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru akaba
n’umunyarwenya Amy Poehler, kuri podcast ye yitwa Good Hang with Amy Poehler,
yasohotse mu Ukwakira 2026.
Ikiganiro cyageze kuri iki kibazo nyuma y’uko Stella
McCartney, umukobwa wa Paul, asabye ko se abazwa ikintu cya mbere yibuka mu
buzima bwe.
Paul McCartney, wamamaye cyane nk’umwe mu bagize itsinda rya
The Beatles, yavuze ko yumva ashobora kwibuka ibihe byo ku munsi yavukaga,
nubwo ubwe atizeye neza niba ibyo yibuka ari ukuri.
Uyu muhanzi yavuze ko yavukiye mu bitaro bya Walton Hospital, biherereye i Liverpool mu Bwongereza.
Yasobanuye ko yumva yibuka igisenge
cyera yari muri ibyo bitaro, ibikoresho by’icyuma bibengerana ndetse n’amajwi
yabyo.
Mu magambo ye, Paul yagize ati: “Nge ubwange numva nshobora
kwibuka igihe navukaga.”
Yongeyeho ko atazi neza niba ibyo yumva yibuka ari ukuri
cyangwa niba ari ibintu yagiye yishyiramo nyuma, ndetse ko nubwo avuga ko afite
amashusho agaruka mu bwenge bwe, atabifata nk’ikintu yahamya nk’ukuri kuzuye.
Ese umuntu ashobora kwibuka uko byari byifashe igihe
yavukaga?
Amagambo ya Paul McCartney yongeye kuzamura impaka n’amatsiko
ku kibazo kimaze igihe kigibwaho impaka: ese umuntu ashobora kwibuka
ibyamubayeho akivuka?
Mu bushakashatsi bwiga ku mikorere y’ubwonko n’ikorwa
ry’inkuru z’ibihe umuntu yibuka, abahanga basobanura ko abantu benshi batibuka
ibihe byabo bya mbere cyane mu buzima. Ibi bizwi nka infantile amnesia,
ni ukuvuga kutibuka ibihe byo mu bwana bya mbere.
Imwe mu mpamvu zibigaragaza ni uko uturemangingo n’ibice
by’ubwonko bifasha mu gukora no kubika urwibutso rw’igihe kirekire, birimo
igice kizwi nka hippocampus, biba bikiri gukura mu gihe umwana akivuka.
Ku bw’ibyo, nta gihamya ihagije ya siyansi yemeza ko ibyo Paul McCartney avuga ari urwibutso nyakuri rw’igihe yavukaga.
Birashoboka ko
ibyo yumva yibuka bifitanye isano n’ibindi yagiye yumva ku ivuka rye, amashusho
yiremeye mu bwonko cyangwa uburyo ubwonko bwubaka urwibutso.
Paul McCartney yavukiye i Liverpool mu Bwongereza ku wa 18
Kamena 1942. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bagize itsinda rya
The Beatles, ryabaye rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu mateka ya
muzika igezweho.
Yamenyekanye kandi nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo
n’umucuranzi, akomeza kugira uruhare mu muziki no mu mishinga ye bwite nyuma
y’igihe cya The Beatles.
Icyatangaje benshi muri iki kiganiro si uko yavuze amateka
y’ubuzima bwe gusa, ahubwo ni uko yagarutse ku kintu abantu benshi badashobora
kwemeza ko bibuka: ibihe byo ku munsi bavukaga.


