Umuhanzi Paul McCartney yavuze ko yibuka uko byari byifashe igihe yavukaga

Imyidagaduro - 19/10/2026 5:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi Paul McCartney yavuze ko yibuka uko byari byifashe igihe yavukaga

Umuhanzi w’icyamamare Paul McCartney yatangaje ko yumva ashobora kwibuka neza uko byari byifashe igihe yavukaga.

Yasobanuye ko yibuka igisenge cyera cyari mu bitaro, ibikoresho by’icyuma n’amajwi yabyo ubwo yavukaga, ndetse ko yibuka abaganga bifashisha igikoresho gikoreshwa mu kubyaza.

Icyakora, yemeye ko atazi neza niba ibyo yibuka ari ibya nyabyo cyangwa ari amashusho yagiye yiyubaka mu bitekerezo bye nyuma.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Amy Poehler, kuri podcast ye yitwa Good Hang with Amy Poehler, yasohotse mu Ukwakira 2026.

Ikiganiro cyageze kuri iki kibazo nyuma y’uko Stella McCartney, umukobwa wa Paul, asabye ko se abazwa ikintu cya mbere yibuka mu buzima bwe.

Paul McCartney, wamamaye cyane nk’umwe mu bagize itsinda rya The Beatles, yavuze ko yumva ashobora kwibuka ibihe byo ku munsi yavukaga, nubwo ubwe atizeye neza niba ibyo yibuka ari ukuri.

Uyu muhanzi yavuze ko yavukiye mu bitaro bya Walton Hospital, biherereye i Liverpool mu Bwongereza.

Yasobanuye ko yumva yibuka igisenge cyera yari muri ibyo bitaro, ibikoresho by’icyuma bibengerana ndetse n’amajwi yabyo.

Mu magambo ye, Paul yagize ati: “Nge ubwange numva nshobora kwibuka igihe navukaga.”

Yongeyeho ko atazi neza niba ibyo yumva yibuka ari ukuri cyangwa niba ari ibintu yagiye yishyiramo nyuma, ndetse ko nubwo avuga ko afite amashusho agaruka mu bwenge bwe, atabifata nk’ikintu yahamya nk’ukuri kuzuye.

Ese umuntu ashobora kwibuka uko byari byifashe igihe yavukaga?

Amagambo ya Paul McCartney yongeye kuzamura impaka n’amatsiko ku kibazo kimaze igihe kigibwaho impaka: ese umuntu ashobora kwibuka ibyamubayeho akivuka?

Mu bushakashatsi bwiga ku mikorere y’ubwonko n’ikorwa ry’inkuru z’ibihe umuntu yibuka, abahanga basobanura ko abantu benshi batibuka ibihe byabo bya mbere cyane mu buzima. Ibi bizwi nka infantile amnesia, ni ukuvuga kutibuka ibihe byo mu bwana bya mbere.

Imwe mu mpamvu zibigaragaza ni uko uturemangingo n’ibice by’ubwonko bifasha mu gukora no kubika urwibutso rw’igihe kirekire, birimo igice kizwi nka hippocampus, biba bikiri gukura mu gihe umwana akivuka.

Ku bw’ibyo, nta gihamya ihagije ya siyansi yemeza ko ibyo Paul McCartney avuga ari urwibutso nyakuri rw’igihe yavukaga.

Birashoboka ko ibyo yumva yibuka bifitanye isano n’ibindi yagiye yumva ku ivuka rye, amashusho yiremeye mu bwonko cyangwa uburyo ubwonko bwubaka urwibutso.

Paul McCartney yavukiye i Liverpool mu Bwongereza ku wa 18 Kamena 1942. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bagize itsinda rya The Beatles, ryabaye rimwe mu matsinda yagize uruhare rukomeye mu mateka ya muzika igezweho.

Yamenyekanye kandi nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi, akomeza kugira uruhare mu muziki no mu mishinga ye bwite nyuma y’igihe cya The Beatles.

Icyatangaje benshi muri iki kiganiro si uko yavuze amateka y’ubuzima bwe gusa, ahubwo ni uko yagarutse ku kintu abantu benshi badashobora kwemeza ko bibuka: ibihe byo ku munsi bavukaga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...