Ne-Yo yahanye gatanya n'umugore we nyuma y'imyaka 8 barushinze

Imyidagaduro - 03/02/2023 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Ne-Yo yahanye gatanya n'umugore we nyuma y'imyaka 8 barushinze

Ne-Yo yamaze gutandukana n'umugore we Crystal Renay imbere y'amategeko nyuma y'imyaka 8 barushize bagatandukanywa n'uko yamuciye inyuma akabyarana n'undi mugore.

Umuhanzi Shaffer Chimere Smith wamamaye ku izina rya Ne-Yo ni umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime ndetse akaba n'umubyinnyi kabuhariwe watangiye kumenyekana kuva mu 2004 kugeza nubu ari mu bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi ubu yongeye kuba ingaragu nyuma yo gutandukana n'umugore we Crystal Renay imbere y'amategeko.

Umugore wa Ne-Yo yamwatse gatanya amuziza ko yamucaga inyuma cyane ndetse ko yabyaranye n'undi mugore.

Uwavuga ko urugo rwa Ne-Yo na Crystal Renay rwasenywe n'ubuhehesi ntiyaba abeshye kuko hashize amezi 6 uyu mugore atangaje ko uyu muhanzi yamucaga inyuma cyane akagera naho abyarana n'undi mugore. 

Icyo gihe abitangaza yavuze ko Ne-Yo adatinya no kuryamana n'indaya zigurisha ndetse ko afite ubwoba ko yazamuzanira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ne-Yo na Crystal Renay bahanye gatanya nyuma y'imyaka 8 barushinze.

Crystal Renay amaze gutangaza ibi yahise anasaba gatanya avuga ko atakibashije kurwubakana n'umuhanzi Ne-Yo wabaswe n'ingeso y'ubuhehesi. 

TMZ yatangaje ko ubu gatanya yabo yamaze gusinywa ndetse ko imbere y'amategeko batakiri umugabo n'umugore. Urukiko rwategetse Ne-Yo kwishyura miliyoni 2 z'amadolari Crystal Renay ndetse no kujya amuha indezo y'abana babo ya buri kwezi.

Ne-Yo na Crystal Renay bari bamaze kubyarana abana 4.

Urukiko kandi rwasabye Ne-Yo na Crystal Renay ko igihe bongeye gukundana n'abandi bantu batazigera babazana iruhande rw'abana babo kugeza igihe bambikanye impeta y'urukundo cyangwa bashyingiranywe. Ibi bivuze ko Ne-Yo akundanye n'undi mugore atamuzana iruhande rw'abana be na Crystal kugeza barushinze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...