Mwitenawe Augustin wari ufite imyaka 60 y’amavuko ni umuhanzi wamenyekanye cyane mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho azwi mu ndirimbo za karahanyuze nka Wimfatanya n'akazi (Nta rurabo rutoha rutuhiwe, nta je t'aime inzara igutema amara), Nzoga iroshya, Uzaze nawe urore, Feza n’izindi.
Umuhanzi Mwitenawe Augustin
Mwitenawe Augustin yitabye Imana nyuma y’impuguro aherutse kugira abahanzi nyarwanda aho yabasabye gukora cyane bakiminjiramo agafu,bakareka gushishura no kwigana umuziki w'amahanga,bakareka gukoresha gusa umuziki ukoreshwa na mudasobwa ahubwo abasaba kwita cyane ku muziki gakondo baha agaciro injyana kavukire kuko aribyo bizazamura umuziki nyarwanda.
Umuhanzi Mwitenawe Augustin atabarutse asigiye impanuro abahanzi nyarwanda
Iyi nkuru y’itabaruka rya Mwitenawe Augustin turakomeza kuyibakurikiranira
Imana imuhe iruhuko ridashira.
REBA HANO INDIRIMBO YA MWITENAWE AUGUSTIN YISE WIMFATANYA N'AKAZI