Igitaramo cya Alarm Ministries cyateguwe mu rwego rwo gushyira hanze Alubumu “Hari impamvu” igizwe n’indirimbo 15, cyatumiwemo abahanzi Christine Shusho wo muri Kenya ndetse na Israel Mbonyi wo mu Rwanda. N’ubwo kititabiriwe cyane ngo urusengero rwuzure, abakibonetsemo bose bagize ibihe byiza basabana n’Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari bake
Umuhanzikazi Christine Shusho yataramiye abanyarwanda nyuma y’ukwezi kumwe ataramanye na Alarm Minisries mu gitaramo cyabereye i Nairobi muri Kenya, kigatangaza bikomeye abanyakenya. Icyo gihe Christine Shusho yaboneyeho gutangaza ko ari umwe mu banyamuryango b’iryo tsinda ndetse akaba ariwe ngo urihagarariye muri Kenya.
Christine Shusho yaririmbanye na Alarm Ministries
Christine Shusho yatewe ishema no gutaramana na Alarm Ministries
Benshi bafashijwe n'ibihangano bya Christine Shusho hamwe na Alarm Ministries
Mu gitaramo cyabereye muri Kigali, Christine Shusho yagaragarijwe n’abanyarwanda ko bamukunze cyane ndetse bakaba bafashwa cyane n’indirimbo ze. Israel Mbonyi nawe waririmbye indirimbo zigera kuri eshanu, nawe yishimiwe n’abatari bake. Alarm Ministries yanejeje benshi, biba akarusho bageze mu ndirimbo zabo z’ibisirimba, injyana ifite inkomoko i Murenge.
Alarm Ministries yasirimbye karahava
Umuhanzi Israel Mbonyi yatangaje ko Alarm Ministries ariyo yigiraho byinshi mu kuririmba
Israel Mbonyi yafashije benshi kujya mu mwuka
Israel Mbonyi bamuteruye kubera kumwishimira
Israel Mbonyi bamwe bamuhaye n'amafaranga bayamushyira mu myenda ye
Iki giturisho nicyo bahise bazana kugira ngo abashimishwa na Israel Mbonyi abe aricyo baturamo
Nyuma y’igitaramo, umuvugizi mukuru wa Alarm Ministries, Mazeze Charles yabwiye itangazamakuru ko banyuzwe cyane n’ibihe byiza bagize, ashimira Imana yabashoboje ndetse ikabashisha Christine Shusho kwifatanya nabo. Yashimiye Christine kwitanga kwe n’umuhati afite mu gukorera Imana abikunze. Yashimiye kandi Gisubizo Ministries nayo yaje kwifatanya nabo.
Mazeze Charles umuvugizi mukuru wa Alarm Ministries
Kuba hari bamwe batabashije kuboneka muri iki gitaramo na cyane ko kwinjira byari ukwishyura 3000Frw ugahabwa na CD ya Alarm Ministries, Mazeze Charles yatangaje ko bari gutegura ikindi gitaramo gikomeye kizaba kuwa 23 Ukuboza 2015 kikabera kuri Petit Stade i Remera aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA ALARM MINISTRIES
Alarm Ministries yaririmbye indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Igiswahiri
Aline Gahongayire yitabiriye iki gitaramo
Patient Bizimana yari muri iki gitaramo
Dominic Nic nawe yitabiriye iki gitaramo
Jules Sentore nawe yitabiriye iki gitaramo
Hegyman Ngomirakiza umukinnyi wa Polisi Fc ni umufana ukomeye wa Alarm Ministries
Bamwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries
Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo 5
Aba ni bamwe mu baririmbyi bafashije Israel Mbonyi
Igitaramo cyasojwe, mu ntebe hasigayemo abantu mbarwa
Amafoto: Moses Niyonzima