Christine Shusho yakabije inzozi zo gutaramana na Alarm Ministries i Kigali- AMAFOTO

Iyobokamana - 19/10/2015 9:33 AM
Share:
Christine Shusho yakabije inzozi zo gutaramana na Alarm Ministries i Kigali- AMAFOTO

Nyuma y’ukwezi kumwe atangaje ko yifuza kuzataramira mu Rwanda ari kumwe n’itsinda Alarm Ministries, Christine Shusho umuhanzikazi w’icyamamare mu karere, yashimye Imana kuba ibyo yifuje bisohoye agataramana nabo mu gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru kuwa 18 Ukwakira kuri CLA Nyarutarama.

Igitaramo cya Alarm Ministries cyateguwe mu rwego rwo gushyira hanze Alubumu “Hari impamvu” igizwe n’indirimbo 15, cyatumiwemo abahanzi Christine Shusho wo muri Kenya ndetse na Israel Mbonyi wo mu Rwanda. N’ubwo kititabiriwe cyane ngo urusengero rwuzure, abakibonetsemo bose bagize ibihe byiza basabana n’Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza.

CLA Nyarutarama

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu batari bake

Umuhanzikazi Christine Shusho yataramiye abanyarwanda nyuma y’ukwezi kumwe ataramanye na Alarm Minisries mu gitaramo cyabereye i Nairobi muri Kenya, kigatangaza bikomeye abanyakenya. Icyo gihe Christine Shusho yaboneyeho gutangaza ko ari umwe mu banyamuryango b’iryo tsinda ndetse akaba ariwe ngo urihagarariye muri Kenya.

Christine Shusho

Christine Shusho yaririmbanye na Alarm Ministries

Alarm Ministries

Christine Shusho yatewe ishema no gutaramana na Alarm Ministries

Christine Shusho

Benshi bafashijwe n'ibihangano bya Christine Shusho hamwe na Alarm Ministries

Mu gitaramo cyabereye muri Kigali, Christine Shusho yagaragarijwe n’abanyarwanda ko bamukunze cyane ndetse bakaba bafashwa cyane n’indirimbo ze. Israel Mbonyi nawe waririmbye indirimbo zigera kuri eshanu, nawe yishimiwe n’abatari bake. Alarm Ministries yanejeje benshi, biba akarusho bageze mu ndirimbo zabo z’ibisirimba, injyana ifite inkomoko i Murenge.

Alarm Ministries

Alarm Ministries yasirimbye karahava

Israel Mbonyi

Umuhanzi Israel Mbonyi yatangaje ko Alarm Ministries ariyo yigiraho byinshi mu kuririmba

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yafashije benshi kujya mu mwuka 

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi bamuteruye kubera kumwishimira

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi bamwe bamuhaye n'amafaranga bayamushyira mu myenda ye

Igiturisho

Iki giturisho nicyo bahise bazana kugira ngo abashimishwa na Israel Mbonyi abe aricyo baturamo

Nyuma y’igitaramo, umuvugizi mukuru wa Alarm Ministries, Mazeze Charles yabwiye itangazamakuru ko banyuzwe cyane n’ibihe byiza bagize, ashimira Imana yabashoboje ndetse ikabashisha Christine Shusho kwifatanya nabo. Yashimiye Christine kwitanga kwe n’umuhati afite mu gukorera Imana abikunze. Yashimiye kandi Gisubizo Ministries nayo yaje kwifatanya nabo.

Mazeze Charles

Mazeze Charles umuvugizi mukuru wa Alarm Ministries

Kuba hari bamwe batabashije kuboneka muri iki gitaramo na cyane ko kwinjira byari ukwishyura 3000Frw ugahabwa na CD ya Alarm Ministries, Mazeze Charles yatangaje ko bari gutegura ikindi gitaramo gikomeye kizaba kuwa 23 Ukuboza 2015 kikabera kuri Petit Stade i Remera aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA ALARM MINISTRIES

Alarm Ministries

Alarm Ministries yaririmbye indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Igiswahiri

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yitabiriye iki gitaramo

Patient Bizimana

Patient Bizimana yari muri iki gitaramo

Dominic Nic

Dominic Nic nawe yitabiriye iki gitaramo

Jules

Jules Sentore nawe yitabiriye iki gitaramo


Hegyman Ngomirakiza umukinnyi wa Polisi Fc ni umufana ukomeye wa Alarm Ministries

Israel Mbonyi

Alarm Ministries

Bamwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo 5

Israel Mbonyi

Aba ni bamwe mu baririmbyi bafashije Israel Mbonyi

Alar

Igitaramo cyasojwe, mu ntebe hasigayemo abantu mbarwa

Amafoto: Moses Niyonzima


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...