Umuhanzi Marchal Ujeku yafunzwe, akurikiranyweho ibyaha bibiri

Imyidagaduro - 22/05/2026 6:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi Marchal Ujeku yafunzwe, akurikiranyweho ibyaha bibiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Ujekuvuka Emmanuel wamamaye nka Marshal Ujeku, aho akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage bavuga ko yabagurishije ibibanza byanditse ku bandi bantu, ariko abaguze bajya gukora ‘mutation’ bagasanga byanditse ku bandi bantu. 

Marchal Ujeku asanzwe azwi mu myidagaduro no mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, ni we muyobozi wa sosiyete yitwa “Marshal Real Estate” ikora ibikorwa byo kugura no kugurisha ibibanza. 

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye InyaRwanda ko uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. 

Dr. Murangira yavuze ko Marchal akekwaho kugurisha abantu batandukanye ibibanza bifite agaciro ka miliyoni 53,5 Frw ndetse n’amadolari 4,500 y’Amerika, nyamara ibyo bibanza bikaba byari byanditse ku bandi bantu.

Yagize ati: “Akekwaho ibyaha bibiri birimo ubuhemu no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, aho yagurishaga ibibanza byanditse ku bandi bantu bifite agaciro kangana na 53,500,000 Frw n’amadorali y’amerika 4500."

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB rigaragaza ko uyu mugabo yakoraga ubu bucuruzi mu bihe bitandukanye, aho yagurishaga ibibanza abantu bakabyishyura bizeye ko baguze umutungo wemewe n’amategeko. Nyuma yo kwishyura no gushaka gukora mutation kugira ngo bahindurirwe uburenganzira ku butaka, ngo bamwe mu baguzi basangaga ibibanza byanditse ku bandi bantu.

RIB ivuga ko ibi atari ubwa mbere Marchal Ujeku abikurikiranyweho, kuko mu bihe bitandukanye abaturage benshi bagiye batanga ibirego bisa n’ibi. Amakuru y’iperereza agaragaza ko hari igihe yajyaga yemera gusubiza amafaranga y’abamuregaga kugira ngo ikibazo kirangire, ariko uko ibirego byakomezaga kwiyongera niko byaje kumugora kubyikuramo. 

Marchal Ujeku akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo ugihamijwe, ushobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. 

Akomeza kandi gukurikiranwaho icyaha cy’ubuhemu giteganywa n’ingingo ya 176 y’iryo tegeko. Ku gihano cy’ubuhemu, amategeko ateganya igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu hamwe n’ihazabu iri hagati ya 500,000 Frw na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. 

Dr. Murangira yavuze ko abantu bakwiye kujya bagira amakenga mbere yo kugura imitungo itimukanwa, cyane cyane ibibanza n’inzu, bakabanza gushaka amakuru ahagije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Yanibukije abaturage ko amafaranga yo kugura ubutaka cyangwa inzu akwiye gutangwa gusa nyuma yo kwemeza neza ko uwo bagiye kugura ari we nyiri umutungo koko. RIB yasabye kandi ko ibikorwa bya mutation bikorwa ako kanya imbere ya noteri kugira ngo hirindwe ibibazo by’uburiganya bikomeje kugaragara muri ubu bucuruzi.

Aragira ati: “Abantu bagire amakenga, bajye bishyura igihe cyose bamaze kubona ko uwo bagiye kugura ari we nyiri ubutaka cyangwa inzu, kandi bajye bishyira bahita bakora 'mutation' imbere ya notaire."

Ifungwa rya Marchal Ujeku rije rikurikira ibibazo bimaze igihe bivugwa mu rwego rw’ubucuruzi bw’ubutaka, aho abaturage bamwe bakomeje gutakaza amafaranga yabo baguye mu mitego y’ababizeza ibibanza cyangwa amazu badafitiye uburenganzira bwo kugurisha.

Marchal Ujeku yatawe muri yombi akekwaho kugurisha ibibanza byanditse ku bandi bantu, abaturage batakaza arenga miliyoni 53 Frw”

Marchal Ujeku yamenyekanye mu muziki nyuma yo gukora indirimbo zubakiye ku njyana yo ku nkombo nka "Bikongole", "Ntakazimba" n'izindi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...