Umuhanzi Jado’o arashima Imana ku bwo kurokoka Impanuka ikomeye ya moto aherutse gukora

Iyobokamana - 28/06/2022 5:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzi Jado’o arashima Imana ku bwo kurokoka Impanuka ikomeye ya moto aherutse gukora

Umuhanzi Niyomugabo Jado’o ari nayo mazina koresha mu muziki we, ku cyumweru tariki 26 Kamena nibwo yakoze impanuka ubwo yari atashye ava mu mujyi wa Kigali yerekeza I Muhanga ari naho atuye.

Ku makuru aturuka kuri uyu muhanzi ndetse no ku nshuti ze za hafi, avuga ko uyu muhanzi yakoze impanuka ya moto. Akimara kuyikora yahawe ubutabazi bw’ibanze bumwerekeza ku bitaro bya Kabgayi, ari naho yamenyeye ko yagize ikibazo mu rutugu ndetse no ku rutoki aribyo byangiritse kurusha ahandi ku mubiri we.

Uyu muhanzi yakoze impanuka ubwo yari avuye mu mujyi wa Kigali gutanga ubutumire (invitation) kuri amwe mu makorali bateganya kwifatanya nayo, mu giterane cya Korali asanzwe akoreramo umurimo w’Imana ya La Trompete yo muri ADEPR Ruvumera.

Kuri ubu uyu muhanzi yavuye mu bitaro bya kabgayi aho yari arwariye, ajya gukomeza gufatira imiti mu rugo yitabwaho n’abo mu muryango we. Mu magambo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Iyo igihe kitaragera, igihe gitunguranye kiguteye nk’umwambuzi nticyasohoza mu buryo bwuzuye ubukana kiguteranye. Warakoze Yesu ". Yongeraho ati: “No mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu sinzatinya ikibi cyose kuko ari mu ruhande rwanjye ".

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Umugiraneza, turanesheje, Ari Bugufi n’izindi.

REBA HANO INDIRIMBO "UMUGIRANEZA" YA JADO'O

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...