Umuhanzi Charles Gabriel benshi bazi ku izina rya Chaz Baba ari mu bihe bibi cyane nyuma yo gutangaza ko muri uyu mwaka yagombaga kurushingana na Lulu ufungiwe kwica Kanumba.
Uyu muhanzi afite ikibazo gikomeye aho nta muntu n’umwe umucira akari urutega cyane cyane abagore yagiye abyarana nabo nka mama Jack na mama Carina. Nyuma yo gutangaza ko yiteguye kurushingana na Lulu waje gufungwa akekwaho urupfu rwa Kanumba, uyu musore ntabwo yigeze agira amahoro mu nshuti n’abavandimwe be.
Uyu mukobwa ni we watumye Charles inshuti ze zimwanga.
Mu kiganiro na Motomoto newz mu minsi mike ishize, Chaz Baba yabwiye iki kinyamakuru ko kuri ubu ahangayitse cyane kubera inkuru yatangaje avuga ko yiteguye kurushingana n’icyamamare muri filimi Michael Lulu umaze amezi agera kuri 7 muri Gereza.
Chaz Baba yagize ati: “Byaturutse kuri iriya nkuru, buri wese yampamagaraga ambaza ibibazo byinshi. Nagerageje kubasobanurira neza ariko nta n’umwe wanyumvise. Ubu nta muntu witaba terefone yanjye.”
Uyu muhanzi arahangayitse.
Chaz Baba yagize iki kibazo cyo kwangwa na buri wese nyuma yo kumenya ko yari afitanye urukundo na Lulu waje gufungwa akekwaho kwica umukinnyi wa filimi Kanumba Steven witabye Imana ku itariki ya 7/4/2012.
Munyengabe Murungi Sabin.