Uyu
mugabo wamamaye cyane mu ndirimbo no mu bikorwa by’imyidagaduro, yahisemo
guhatana akoresheje itike y’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha
Mapinduzi (CCM).
Mu
gutangiza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Baba Levo yashyigikiwe n’ibyamamare bikomeye
mu muziki wa Tanzania birimo Zuchu na D Voice, bituma igikorwa cye cyo
kwiyamamaza gisa n’igihindutse igitaramo cy’imbaga.
Nyuma
yo kugeza ubutumwa ku baturage, Baba Levo yahaye abaturage ijambo babona amahirwe
yo kumubaza ibibazo.
Umwe
mu baturage yamubajije ikibazo cyatumye havuka impaka, cyari gishingiye ku
bijyanye n’ubumenyi bwe mu Cyongereza.
Uwo
muturage yagize ati “Iyo ugeze mu Nteko, abarimo batora amategeko kenshi aba
ari mu Cyongereza, wowe ko utazi urwo rurimi, uzabigenza gute?”
Ibi
byashimishije abaturage bari aho, maze bamwe batangira kumuseka no kumwishyira
hejuru.
Baba
Levo ntiyishimiye uko yabajijwe, maze asubiza mu buryo butaziguye agira ati “Urabizi
ko ntacyo nzi? Njyewe nagenze mu bihugu icyenda njyenyine. Nari kugenda nte nsa
n’ufite ubumuga bwo kutavuga? Nzi Icyongereza mu kucyumva no mu kugisoma.”
Yakomeje
ashimangira ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko bazamwumva avuga Icyongereza,
ariko yongeye yibutsa abaturage ati “Ariko se si Igiswahili dukoresha mu
Nteko?”
Nyuma
yo gusubiza icyo kibazo cyari gitangiye kumutera ubwoba, yahise asaba ko
abaturage bamubaza ibindi bibazo bifite akamaro kurusha ibyo by’icyongereza.
Ni
bwo abaturage bagarutse ku bibazo by’ingenzi bibugarije, birimo ibura ry’amazi
meza n’imihanda mibi mu karere ka Kigoma.
Ibi
bisubizo bya Baba Levo byahise bitangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga,
aho benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye.
Bamwe
bavuga ko kuba umudepite bidaasaba kuba uzi ururimi rw’amahanga, cyane ko mu
Nteko hakoreshwa Igiswahili, abandi bakavuga ko kuba adafite ubushobozi
buhagije mu Cyongereza bishobora kumugora mu ruhando mpuzamahanga.
Baba
Levo, wamamaye nk’umwe mu bahanzi b’inkoramutima ba Diamond Platnumz, kuri ubu
aragerageza guhindura isura ye akinjira mu buzima bushya bwa politiki, aho
ashyize imbere ibibazo by’abaturage no gushaka kubahagararira mu Nteko.
Baba
Levo yatangiye urugendo rwa Politiki nyuma y’igihe kinini mu muziki
Baba
Levo yinjiriye muri Politiki ku itike y’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM)
Baba
Levo yasubije abaturage bashidikanyije ku bumenyi bwe mu Cyongereza
Baba
Levo akorana bya hafi na Diamond Platnumz muri ‘Label’ ya Wasafi