Apollinaire azafatanya na Alarm Ministries mu gitaramo cyayo, Israel Mbonyi nawe azakitabira

Iyobokamana - 10/07/2015 8:43 PM
Share:
Apollinaire azafatanya na Alarm Ministries mu gitaramo cyayo, Israel Mbonyi nawe azakitabira

Mu gitaramo gikomeye cyateguwe n’itsinda Alarm Ministries kizaba kuri icyi cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015 muri Kigali Serena Hotel, umuhanzi Apollinaire w’i Burundi azafatanya n'iri tsinda mu kuramya no guhimbaza Imana.

Egide Bizima umwe mu bayobozi ba Alarm Ministries yatangarije inyarwanda.com ko bageze kure bitegura igitaramo cyabo “Worship in Abundance” aho bakoze amasubiramo ahagije y’indirimbo bazakoresha kuri uwo munsi. Yakomeje avuga ko mu masaha make asigaye ngo igitaramo cyabo kibe, barimo gusengera cyane kugirango bazakore ibintu byiza kandi birimo umwuka w’Imana. Egide Bizima yagize ati:

Agashya gahari ni uko hazaba hari umuhanzi Apollinaire niwe tuzataramana ariko hari n’undi muhanzi ushobora kuzahaboneka, ntabwo aratwemerera neza. Abaririmbyi bariteguye bihagije ubu hasigaye gusenga, turimo gusenga kuko mushobora gukora ibintu byiza ariko bitarimo Umwuka w’Imana ibyo rero nta mumaro, twe turashaka kuzakora ibintu byiza kandi birimo Umwuka w’Imana.

Umuhanzi Appolinaire azafatanya na Alarm Ministries mu gitaramo cyayo

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko bazataramana na Israel Mbonyi  kugeza ubu uri mu Rwanda, Egide Bizima yadutangarije ko Israel Mbonyi azitabira igitaramo cyabo ariko akaba ashobora kutazaririmba bitewe n’uko atabonye umwanya uhagije wo kwitegura hamwe n’abacuranzi. Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu kuwa 10 Nyakanga 2015 akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege, yatangaje ko igitaramo cya mbere azaririmbamo ari icye bwite kizaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka(tariki ya 9).

Umuhanzi Israel Mbonyi azitabira igitaramo cyacu ariko ashobora kutazaririmba

Mbonyi

Israel Mbonyi wamaze kugera mu Rwanda, azitabira igitaramo cya Alarm Ministries

Igitaramo “Worship In Abundance” cya Alarm Ministries kizaba kuri iki cyumweru kuwa 12 Nyakanga 2015 kibere muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 20.000Frw mu myanya y’icyubahiro(VIP) na 5000Frw mu myanya isanzwe.

Alarm Ministries yiteguye igitaramo cyayo


Itsinda Alarm Ministries ryiteguye gukora ibintu byiza birimo n'umwuka w'Imana

Alarm Ministries


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...