Umuhanzi Alain Muku agiye kwibera i Burayi nyuma yo kwemererwa na Leta guhagarika akazi k’ubushinjacyaha

Imyidagaduro - 09/12/2015 7:00 AM
Share:
Umuhanzi Alain Muku agiye kwibera i Burayi nyuma yo kwemererwa na Leta guhagarika akazi k’ubushinjacyaha

Umuhanzi nyarwanda Alain Mukuralinda bakunda kwita Alain Muku, yemerewe na Leta y’u Rwanda ko yahagarika akazi asanzwe akora mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kugeza igihe kitazwi, kugirango abashe gusanga umuryango we i Burayi mu gihugu cy’u Buholandi aho umugore we yoherejwe gukorera.

Uretse kuba ari umuhanzi nyarwanda wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Murekatete, Batsinde, Gloria, Musekeweya n’izindi, Alain Mukuralinda benshi bakunda kwita Alain Muku, yari asanzwe ari n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, akaba yaratangiye gukora mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda mu mwaka wa 2002.

Alain Muku asanzwe ari umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda

Alain Muku asanzwe ari umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu kwezi gushize, Alain Muku yari yadutangarije ko yandikiye Leta y’u Rwanda ayisaba ko yahagarika akazi mu gihe kitazwi, agahera mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2016, akavuga ko ashaka gusanga umugore we n’abana mu gihugu cy’u Buholandi aho umugore yoherejwe gukora mu ruganda rwa Heineken. Nyuma yo kwandikira Leta ayisaba guhagarika akazi, kugeza ubu yamaze kubyemererwa ndetse akaba azerekeza i Burayi mu ntangiro za 2016 akaba ari ho ajya kwibera.

Alain Mukuralinda arashaka gusanga umugore we n'abana be mu Buholandi

Alain Mukuralinda arashaka gusanga umugore we n'abana be mu Buholandi

Ubwo yamaraga kwandika asaba gusezera kuri aka kazi mu gihe kitazwi, Alain Muku yasobanuriye Inyarwanda.com ko gusezera ku kazi  no kugahagarika mu gihe kitazwi bitandukanye ndetse ko iyo usabye gusezera mu gihe kitazwi uba ushobora no kuzabona amahirwe yo kugasubiramo.

Ntabwo nasezeye ku kazi ahubwo nasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi, biratandukanye n’ingaruka zabyo ziba zitandukanye. Iyo usezeye akazi, ntabwo ushobora kugasubizwamo ariko iyo usabye kugahagarika, ushobora kugaruka wasanga umwanya ugihari ukaba wagasubizwamo. Ubu rero njyewe nasabye guhagarika akazi mu gihe kitazwi, ngomba kujya i Burayi niho madamu bamujyanye gukorera, n’abana ubu narabajyanye ngo batangireyo amasomo. Urumva ni gahunda ishobora kumara imyaka itatu ariko ishobora no kurenga… Alain Muku

Umugore wa Alain Mukuralinda witwa Martine Gatabazi, mu gihe cyashize yakoreraga uruganda rwa Bralirwa akorera mu mujyi wa Kigali, ndetse yakundaga kugaragara cyane mu bikorwa by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, mbere y’uko yoherezwa gukorera mu gihugu cy’u Buholandi gukorera uruganda rwa Heineken.

Alain Mukuralinda n'umugore we Martine Gatabazi usigaye aba mu Buholandi

Alain Mukuralinda n'umugore we Martine Gatabazi usigaye aba mu Buholandi

Alain Muku wari umaze igihe yaratangije gahunda nziza yise “Hanga Higa” igamije guteza imbere muzika nyarwanda abinyujije mu bana bakiri bato bafite impano, yabwiye Inyarwanda.com ko n’ubwo agiye kujya i Burayi, aho yajya hose azakomeza iyi gahunda yifashishije uburyo bw’itumanaho, kandi akaba yishimira intera iyi gahunda imaze gutera mu guteza imbere abana bafite impano mu muziki.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...