Prophet T.B Joshua ni we washinze urusengero rukomeye muri Nigeria no muri Afrika rwitwa Synagogue church of All Nations rusengerwamo n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, akaba na nyiri Televiziyo ikomeye yitwa Emmanuel Tv ikorera i Lagos. Izina rye ryamamaye cyane binyuze mu buhanuzi yagiye atangaza ku bantu banyuranye ku isi ndetse benshi bagatanga ubuhamya ko ibyo bahanuriwe byasohoye, ukongeraho n'ibitangaza yakoraga mu izina rya Yesu/Yezu Kristo.
T.B Joshua yabonye izuba kuwa 12/06/1963 yitaba Imana tariki 05/06/2021 nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa TB Joshua Ministries yari abereye Umuyobozi Mukuru mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Facebook mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Ni itangazo rivuga ko Ejo kuwa Gatandatu, Prophet T.B Joshua yavugiye mu nama y'abafatanyabikorwa ba Emmanuel Tv ko "buri kintu kigira igihe cyacyo, igihe cyo kuza ku bwo gusenga n'igihe cyo gusubira mu rugo nyuma y'akazi".
Iri tangazo rivuga ko Imana yisubije T.B Joshua, akaba ari kumwe n'Imana mu ijuru. Bavuga ko ibihe bye bya nyuma ku Isi yabikoresheje mu gukorera Imana n'umutima we wose, ibyo akaba ari byo yavukiye, yabereyeho ku Isi ndetse akanapfira. Itorero yari ayoboye ryamushimiye cyane ku murimo ukomeye yakoze ku Isi. Ijambo rya nyuma yavuze, TB Joshua yagize ati "Murebe kandi musenge".
T.B Joshua yari umwe mu bapasiteri bakize cyane muri Nigeria no ku Isi muri rusange aho yari atunze arenga Miliyoni 10 z'amadorali nk'uko byagaragajwe na Forbes mu mwaka wa 2011. Yanditse ibitabo byinshi cyane kandi byifashishwa na benshi ku Isi. Yari akunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga akibasirwa na bamwe bitewe n'ubuhanuzi bwe yaba ubwasohoye, ubutarasohora ndetse n'ibyo yagiye agaragaza ko adashyigikiye birimo nk'ubutinganyi n'ibindi.
T.B Joshua yitabye Imana ku myaka 57
IMANA IMWAKIRE MU BAYO