Muri uyu muhango wabaye ku nshuro ya 9 mu Rwanda witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ku isi, harimo abakinnyi b’amafilime, abahanzi bakomeye abo mu Rwanda no hanze, abayobozi bo mu mu nzego zitandukanye baba abo mu Rwanda no mu mahanga.
Kuri uyu wa gatandatu uyu hiswe amazina abana b’ingagi 12. Mu bahanzi basusurukije abitabiriye ibi birori harimo Tom Close, Rafiki, Knowless, Jay Polly, Dr Claude, Itorero ry’igihugu n’andi matorero atandukanye.
Bamwe mu bayobozi n’ibyamamare byitabiriye uyu muhango harimo Rifai Taleb umunyamabanga mukuru w’ikigo cy’isi gishinzwe ubukerarugendo, Isaiah Washington , umukinnyi w’amafilimi, Lieke van Lexmond, umuholandi werekana iby’imideri agakora no kuri Televiziyo, Mark van Eeuwin, umuholandi ukina amafilimi, ukora kuri TV agakora n’amafilimi, Cyprian Chitundu – ushinzwe isosiyete ya ZESCO Ltd yo muri Zambia, Dr. Paula Kahumbu umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubutaka no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Kenya akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’inshuti z’abakunda Pariki z’ibihugu, Paul Dalgleish - ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya Hoteli mpuzamahanga yaMarriott mu burasirazuba bwo hagati bw’Afurika , Jeffrey David Sachs, impuguke mu by’ubukungu yo muri Amerika akaba n’umuyobozi w’ikigo cyigisha iby’ubutaka muri Kaminuza ya Columbia, Ramsey Tokunbo Nouah Jr umunya Nijeriya akaba n’umukinnyi ukomeye w’amafilime muri Holly Wood, Kazuya Ogawa – Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda n’abandi batandukanye.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Minisitiri w’intebe ,Nyakubahwa Pierre Damien Habumuremyi. Mu ijambo rye yasabye abanya Musanze n’abanyarwanda bose muri rusange guha agaciro pariki y’ibirunga kuko yinjiriza igihugu amafaranga menshi. Uyu muyobozi kandi yasabye abanyarwanda bose kurushaho kwibumbira mu makoperative kugirango barusheho kongera umusaruro mu byo bakora.
AMWE MU MAFOTO Y'UYU MUHANGO:
Habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu
Itorero ry'igihugu rihamiriza
Aba bakobwa babyinnyi mu buryo bwashimishije abitabiriye uyu muhango
Clare Akamanzi,Umuyobozi mukuru wa RDB ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Abanyamakuru bari bakurikiye uyu muhango ari benshi cyane. Hari abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye
Dr Claude ubwo yaririmbaga yasimbutse kuri stage asanganira abafana be
Abanyamahanga bishimiye indirimbo za Dr Claude
King James mu Kinigi aririmbira abari baje muri uyu muhango
Aba bombi nibo bari bayoboye uyu muhango
Dj Pius niwe warekuraga imiziki
Icyamamare ku isi Ramsey yita izina ingagi
Washington n'umuryango we bari bitabiriye uyu muhango. Na we yise izina ingagi
Jay Polly yashimishije abantu mu ndirimbo ye Ndacyariho ndahumeka na Deux fois Deux. Jay Polly ,Knowless na Tom Close baririmbanye Kanda amazi
Imyiyereko y'ingagi ahabereye umuhango. Hano hari abantu bari bambaye masque kuburyo basaga neza nk'ingagi
No mu bushorishori bw'ibiti abantu bari bicayeyo kugirango bakurikirane neza uyu muhango
Umuyobozi wa RDB hamwe na Minisitiri w'intebe
Guverineri w'amajyaruguru, Bosenibamwe Aime ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango
Ibyamamare muri cinema, Ramsey na Washington bakurikiranye uyu muhango
Jay Polly muri Deux fois deux
Bamwe mu baterankunga b'iki gikorwa harimo na Primus, ikinyobwa gikundwa na benshi
Abaturage bo muri Musanze bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi cyane
Munyengabe Murungi Sabin