Uyu mubyeyi ukomoka mu idini rya Sikh, wagiye muri Leta ya California mu 1991 ahunganye n’abahungu be babiri bakiri bato kubera amakimbirane ya politiki yari muri Punjab, yari amaze imyaka myinshi atuye ndetse akorera muri Amerika. Yakoze akazi ko kudoda imyenda mu iduka riri mu gace ka San Francisco Bay Area, amara imyaka irenga 20 yishyura imisoro.
Nubwo yakomeje gusaba kenshi guhabwa ubuhungiro (asylum), byose byaranze. Umucamanza mu by’abinjira n’abasohoka yari yategetse ko yirukanwa mu 2005, ariko akomeza kujurira kugeza ku rwego rwa Ninth Circuit Court of Appeals, ariko buri gihe agatsindwa.
Ku wa 8 Nzeri 2025, Harjit Kaur yatawe muri yombi na ICE ubwo yari yagiye kwiyandikisha nk’uko yabikoraga buri mezi atandatu. Nyuma y’iminsi mike, ku wa 19 Nzeri yimuriwe muri gereza y’agateganyo yo muri Leta ya Georgia, hanyuma ku wa 22 Nzeri ahita yoherezwa mu Buhinde.
Umwunganira mu mategeko, Deepak Ahluwalia, yavuze ko yakorewe ibikorwa “bidakwiye” mu gihe yari afunze. Yavuze ko yamaze amasaha hagati ya 60 na 70 ari mu kato adafite uburiri, akaryama hasi.
Mu itangazo rya mbere ryari ryashyizwe hanze na ICE, bavuze ko Harjit Kaur yari amaze imyaka myinshi anyura mu nzira zose z’amategeko, ariko ntiyigeze atsinda. Bavuze ko kubera ko nta kindi yari agifite yashingiraho, bagombaga gushyira mu bikorwa icyemezo cy’umucamanza cyo kumwirukana.
Ibyo byateye gutungurwa no kurakara mu muryango wa Sikh muri California, aho bamwe mu bamushyigikiye bakoze imyigaragambyo . Nyuma yo kugera i Delhi ku wa Kane, Harjit Kaur yabwiye Times of India ati: “Nyuma yo kumara igihe kirekire uba muri Amerika, ugafatwa gutya ukirukanwa, ni nk’aho gupfa byaba byoroshye kurusha guhura n’ibi.”
Kwirukanwa kwe kuje mu gihe ubutegetsi bwa Donald Trump bwatangije gahunda ikomeye yo gufata no kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, harimo n’ababurizwagamo ubusabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro.
Ariko abanenga Trump bavuga ko n’abimukira badafite ibyaha kandi bubahiriza amategeko, nabo bakomeje kugirwaho ingaruka n’iyi gahunda. Ubu hari imanza zirenga miliyoni 3.7 z’abasaba ubuhungiro zikiri mu nkiko z’abinjira n’abasohoka muri Amerika.