Polisi ya Chicago yatangaje ko Shavon Gayden, ari we ukurikiranweho urupfu rw’uwo mwana, akekwaho kumutera inshuro nyinshi mu mugongo ikintu gityaye.
Ibyo byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, mu gace ka Chatham. Polisi yavuze ko uwo mwana yari ari kugenda ku muhanda ubwo umugore yari afite ikintu gityaye yamwegereye maze akamutera.
Ababonye ibyabaye bahise bakurikira uwo mugore ndetse baramufata kugeza polisi ihageze.
Umwana witwa Edi Mari Hernandez Chacon yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukomereka bikomeye, ariko aza kwitaba Imana mu bitaro bya Comer Children’s Hospital. Ibiro by’Umuganga Mukuru ushinzwe gusuzuma imirambo muri Cook County ni byo byemeje umwirondoro w’uwo mwana.
Ifoto yafashwe na kamera y’umutekano yo hafi y’ahabereye ibyaha yagaragaje uwo mwana agenda afatanye ukuboko n’umugore mukuru mbere gato y’uko aterwa, nk’uko WLS-TV yabitangaje.
Gayden yari ateganyijwe kwitaba urukiko ku wa Mbere kugira ngo aburanishwe ku byaha aregwa. Gusa, ubuyobozi bw’ubushinjacyaha bwa Cook County bwatangaje ko atabashije kwitaba urukiko kuko yari yajyanywe mu bitaro.
Kugeza ubu, polisi ntiratangaza niba Gayden yari asanzwe aziranye n’uwo mwana cyangwa niba hari ubundi bucuti bari bafitanye. Ntabwo kandi haramenyekana impamvu yaba yatumye uwo mugore atera uwo mwana.
Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje, mu gihe Gayden akurikiranyweho icyaha kimwe cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru
