Uyu mugore, wagaragaye mu
nyandiko z’urukiko yitwa Jane Doe. Yari yatanze ikirego mu Ukuboza 2024 ashinja Jay-Z na Sean “Diddy” Combs ko
bamufashe ku ngufu mu birori byabaye nyuma ya MTV Video Music Awards ubwo
yari afite imyaka 13.
Nubwo muri Gashyantare
abamwunganira mu mategeko basezeye ku kirego ku bushake bwabo, Jay-Z yahise
atanga ikirego cye muri Werurwe, arega Doe n’abamwunganira ari bo Tony Buzbee na David
Fortney kubera “gukoresha nabi inkiko”, “ubugambanyi” ndetse no “kugambirira
kumwangiza izina”. Uretse ibyo, yanatanze ikindi kirego cyihariye arega Doe
kumusebya no kumubeshyera abigambiriye.
Mu nyandiko yasohowe ku
wa Kabiri, tariki 22 Mata, Jane Doe yasabye urukiko ko ikirego Jay-Z yamureze
cyateshwa agaciro, avuga ko “nta shingiro gifite rishingiye ku mategeko ryatuma acirwaho urubanza.”
Abamwunganira bagaragaje
ko ikirego cya Jay-Z gishingiye ku birego byo kugambirira gukoresha inkiko nabi
kidafite ishingiro, kuko “nta bimenyetso agaragaza bigaragaza ko urubanza
rwatangijwe hagamijwe gukoresha inkiko nabi.”
Bavuga kandi ko nta
bimenyetso Jay-Z yatangaje byafasha urukiko kwemera ko Doe yamukoreye ihohotera
rishingiye ku ikoreshwa nabi ry’inzira z’amategeko.
Ku birebana n’icyaha
cy’ubugambanyi Jay-Z yabareze, abunganira Doe bavuga ko nk’abanyamategeko,
amategeko ya Leta ya California atabarega 'civil conspiracy' nk’uko bivugwa mu kirego, kuko 'ubugambanyi busaba
uruhare rw’abantu barenze umwe,' kandi Doe adashobora kuba ari wenyine muri
ibyo birego.
Ku birebana no kumusebya,
Jane Doe yavuze ko ibyo yavuze muri dosiye no mu bitangazamakuru bifite
uburenganzira bwihariye butuma bitabasha gukoreshwa nk’ibimenyetso byo kumurega
gusebya umuntu, nk’uko amategeko ya California abiteganya.
Ikirego cya Doe kivuga ko
Jay-Z ubwe yagaragaje ko nta ngaruka mbi yahuye na zo, ariko Jay-Z we avuga ko
urubanza rwa Doe rwamugizeho ingaruka zikomeye zirimo kwangirika k’umwirondoro
we nk’umuntu n’umunyamwuga, igihombo cy’ubucuruzi ku rwego rwa Roc Nation
cyabaruwe hejuru ya miliyoni 20$, ndetse n’ihungabana rishingiye ku isoni,
guharabikwa no guteshwa agaciro.
Jay-Z arashaka indishyi
zirimo izishingiye ku byabaye, izishingiye ku gihombo icyo aricyo cyose
gishobora kuba cyaratewe n’ibyo birego, n’ibindi.
Umunyamategeko wa Jay-Z,
Alex Spiro, yabwiye Good Morning
America muri Werurwe ko icyemezo cyo kurega Doe n’abamwunganira cyari
ngombwa kugira ngo ukuri kugaragare.
Uyu munyamategeko anavuga
ko hari amajwi ya Doe avuga mu buryo bweruye ko Jay-Z atigeze amufata ku ngufu,
ahubwo ko abamwunganira bamuhatiye kumushyira mu kirego.
Yagize ati: “Avuga mu buryo butaziguye ko Carter
atigeze abikora. Ibi ni ibinyoma kandi impamvu yonyine yagaragaye muri iki
kirego ni uko yategetswe n’umunyamategeko kumushyiramo.”
Ariko Buzbee, umwe mu
banyamategeko barezwe, yahakanye ibyo Spiro yavuze, abyita “ibinyoma byambaye
ubusa”.