Ibi
byabaye ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2026, mu rugo rwa Rihanna ruherereye mu
gace ka Beverly Hills muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Amakuru
yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko Rihanna w’imyaka 38 n’abana be batatu
bari mu rugo rwabo rufite agaciro ka miliyoni 13.8 z’amadolari, ubwo uyu mugore
yarasaga amasasu ku marembo y’uru rugo mbere yo kugerageza guhunga.
Bivugwa
ko umukunzi wa Rihanna, umuraperi A$AP Rocky, we atari mu rugo ubwo ibi
byabaga.
Polisi
yakiriye ubutabazi bwihuse nyuma y’uko hari umuntu wahamagaye 911 atangaza ko
hari umuntu uri kurasa amasasu ku rugo rwa Rihanna.
Mu
kiganiro cyanyujijwe kuri Radiyo ya Polisi, umukozi wakiriye ubutabazi yagize
ati: “Amasasu ari kuraswa aturutse hakurya y’umuhanda. Hari imodoka iri kurasa
amasasu ku irembo ry’urugo.”
Abatangabuhamya
bavuze ko uwari urimo kurasa yari mu modoka Tesla y’umweru, yagerageje guhunga
nyuma yo kurasa. Icyakora polisi yamufashe nyuma y’iminota igera kuri 30 gusa
ibi bibaye.
Umuvugizi
wa Polisi ya Los Angeles (LAPD), Armen Arias, yabwiye ikinyamakuru The LA Times
ko ubwo bari bamaze gufata uyu mugore, basatse imodoka ye bagasangamo imbunda
yo mu bwoko bwa AR-15 ndetse n’amasasu yari amaze kuraswa.
Polisi
yavuze ko muri rusange habonetse amasasu arindwi yarashwe, mu gihe nibura
amasasu ane yagonze inyubako y’urugo rwa Rihanna.
Nubwo
amasasu yarashwe, nta muntu wakomeretse nk’uko byemejwe na Sgt. Jonathan de
Vera wa LAPD.
Nyuma
y’ibi, polisi yashyizeho uburinzi ku rugo mu gihe inzego z’ubugenzacyaha
zakoraga iperereza ku byabaye.
Urugo
rwa Rihanna rwarashweho ni inzu yubatswe mu myaka ya 1930, ifite ibyumba bitanu
byo kuraramo n’ubwiherero burindwi, ikaba iri ku butaka bungana na 21,958 mu
gace gatuje kari ku musozi.
Ikinyamakuru
New York Post cyatangaje ko amakuru gikesha umwe mu bari hafi y’uyu muryango
avuga ko Rihanna na A$AP Rocky batari bazi neza uwakoze ibi n’impamvu
yabimuteye, ariko ko bo n’abana babo bameze neza nta kibazo bagize.
Abaturiye
aho uru rugo ruherereye nabo batangaje ko batunguwe cyane n’iri raswa
ry’amasasu, bavuga ko ako gace gasanzwe kazwiho umutekano n’ituze.
Uyu
mugore uregwa ubu afungiye muri kasho, aho yasabwe ingwate ya Miliyoni 10.2
z’amadolari, mu gihe iperereza ku mpamvu y’iki gikorwa rigikomeje.
Urukiko
rushyiraho amafaranga runaka y’ingwate uregwa agomba gutanga kugira ngo
arekurwe by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana.

Umugore
warashe amasasu ku rugo rwa Rihanna mu gihe yari ari kumwe n’abana be batatu,
yashyiriweho ingwate ya Miliyoni $10 mu gihe akurikiranyweho icyaha cyo
kugerageza kwica

Rihanna
n’abana be batatu bari mu rugo ubwo umugore yarasaga amasasu ku marembo y’aho
atuye muri Beverly Hills
