Umugore wa Riderman, Nadia Farida wabaye Miss Mount Kenya afite amatsiko menshi y'umukobwa uzegukana ikamba rya Miss East Africa

Imyidagaduro - 26/11/2021 9:15 AM
Share:
Umugore wa Riderman, Nadia Farida wabaye Miss Mount Kenya afite amatsiko menshi y'umukobwa uzegukana ikamba rya Miss East Africa

Umugore wa Riderman, Agasaro Nadia Farida uherutse kugaragara bwa mbere mu ruhame kuva yakwibaruka impanga, yagaragaje ibinezaneza n’amatsiko afitye uzahiga abandi akegukana ikamba rya Miss East Africa 2021.

Nadia Agasaro Farida umaze kubyarana abana batatu na Riderman barimo imfura yabo y’umuhungu wavutse mu mwaka wa 2015 witwa Rusangiza Eltad n’abakobwa b’impanga uyu muryango wungutse muri Kamena uyu mwaka bitwa Kamba Gatsinzi Manël na Randa Gatsinzi Maëlys, yafashe umwanya agaragaza ko aterwa ishema n’imfura ye kuko ariyo yatumye yumva uburyohe bwo kuba umubyeyi.

Yagize ati:"Impfura yanjye nkunda yatumye numva uburyohe bwo kwitwa maman turagukunda Rusangiza wacu." Umwe mu babonye ubu butumwa witwa Uwingeneye Rider Girl yahise agira ati:" Icyizere cy’ibisumizi by'ejo hazaza." Ubutumwa bwa Uwingeneye burumvikanisha ko Eltad imfura ya Nadia na Riderman bayitezeho kuzatera ikirenge mu cya se dore ko nawe yatangiye kwerekana ko ashoboye ibijyanye n’umuziki nk'uko Riderman yabyemeje mu minsi ishize. 

Nadia yagaragaje ko akurikirana irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa, iri akaba ari irushanwa rikomeje kubera muri Tanzania. Mu bariyoboye harimo n’inshuti magara ya Nadia, uwo akaba ari Mutesi Jolly nk'uko Nadia yabyerekanye ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko mu minsi micye ishize agira ati:"Umunsi mwiza w’amavuko mukobwa mwiza, Imana ikugusheho imvura y'imigisha , iguhe ubuzima bwiza uzarambe unezerewe ."

Nadia agakomeza yifuriza Jolly isabukuru y’amavuko agira ati: "Uwiteka ahaze ibyifuzo byawe mukundwa wanjye kandi uyu munsi n'indi izayikurikira izakubere myiza mu mpande zose." Nadia Agasaro nawe ni imbuto y’amarushanwa y’ubwiza dore ko yambaye ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya.

Ubwo Nadia Agasaro yavugaga kuri Miss East Africa, yagize ati:"Sinategereza pe ". Ni ubutumwa yongeye ku ifoto igaragaza ibiciro byo kwinjira ahazabera ibirori byo gusoza aya marushanwa ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba agahabwa ibihembo bifite agaciro karenga miliyoni 62Frw. Ni ibirori bizaba kuwa 17 Ukuboza 2021. Ibyo Nadia yatangaje biragaragaza ko akurikiranira hafi aya marushanwa akaba afite n’amatsiko menshi.

Nadia Farida kuva yakwibaruka iyi niyo foto yashyize hanze 

Imfura ya Riderman na Nadia yaraswe ubukaka na nyina ahamya neza ko rwose amwishimira kandi amukunda kubera ko ariwe wa mbere watumye yumva uburyohe bwo kwitwa 'Maman'

Eltad kandi afatwa n'abafana ba se nk'ejo haza hijyana h'umuziki dore ko na se yahamije ko ashoboye 

Rusangiza Eltad yabonye izuba kuwa 11 Ukuboza 2015 bivuze ko ayingayinga kuzuza imyaka 6


Ubutumwa bwa Nadia agaragaza ko akurikiranira hafi amarushanwa y'ubwiza ya Miss East Africa kandi ko atewe amatsiko n'uzambara ikamba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...