Uyu
mugore yari asanzwe ahabwa $2,800 buri kwezi, ariko yifuje ko urukiko
rwamwemerera $20,000 buri kwezi. Aya mafaranga yateje impaka kuko yari hejuru
cyane ugereranyije n’ayo yari asanzwe ahabwa.
Hope
Star Tv yanditse ko urukiko rwangiye uyu mugore ibyo yasabaga. Umucamanza
yamubwiye ko ari umukobwa ukiri muto, afite ubuzima bwiza kandi ashoboye
gukora, bityo atagomba gusaba amafaranga menshi ahubwo akwiye gushaka akazi
kugira ngo yiyiteho.
Iyi
nkuru yatumye habaho impaka nyinshi mu baturage n’abakurikira inkuru
z’imyidagaduro.
Abantu
bamwe bavuga ko indezo y’umwana igomba kwita ku byangombwa by’umwana gusa,
kandi ntigomba gufasha umuntu mukuru kugira ubuzima bwo hejuru.
Abandi
bo bavuga ko umwana akwiriye kubaho mu buryo buhuje n’ubushobozi bw’umubyeyi,
cyane cyane igihe se ari umuntu ukize kandi uzwi nka Rick Ross.
William
Leonard Roberts II wamamaye nka Rick Ross, yatangiye kumenyekana mu muziki mu
myaka ya 2000. Yamenyekanye cyane kubera indirimbo ze ziganjemo ubutunzi,
ubuzima bw’abakire, n’ubuzima bwo mu muhanda, byose abyerekana mu ndirimbo.
Rick
Ross afite albums nyinshi zamenyekanye nka: Port of Miami (2006) – album ye ya
mbere yamenyekanye cyane, Trilla (2008), Deeper Than Rap (2009), God Forgives,
I Don’t (2012), Black Market (2015) n’izindi.
Indirimbo
ze zamenyekanye nka Hustlin’, Aston Martin Music, na Stay Schemin’ zabaye
ikimenyabose mu njyana ya Hip-Hop.
Rick
Ross ntabwo ari umuhanzi gusa; ni n’umushoramari. Yashinze label ye yitwa
Maybach Music Group (MMG), aho yafashije abandi bahanzi bamenyekanye nka Meek
Mill, Wale, na French Montana.
Ubuzima
bwe bwite burimo impaka n’ibibazo by’amategeko, ariko ibi byose ntibyabuze ko
akomeza kuba umwe mu bahanzi b’icyamamare muri Hip-Hop.
Uyu
munsi, Rick Ross ni umwe mu bahanzi bazi neza gutunganya ubuzima bwabo mu
ruhando rw’umuziki no mu bucuruzi.
Rick
Ross azwiho guha ijambo abakire n’ubukire mu ndirimbo ze, kandi ni umwe mu
bahanzi bagize uruhare rukomeye mu gukomeza icyerekezo cya “luxury rap” muri
Amerika.

Umugore
wa Rick Ross yasabye ko indezo y’umwana yiyongere ku buryo budasanzwe, ariko
urukiko rwabimwangiye
