Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Retina yagaragaje urukundo akunda umugabo we, amusabira umugisha w’Imana, ubuzima bwiza, kurindwa no kugera ku nzozi ze.
Yagize ati: “Isabukuru nziza, mukunzi wanjye, rukundo rwanjye rw’iteka. Uyu munsi, nizihiza umunsi isi yakiriye umugabo wabaye umuntu w’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye.”
Yakomeje amusabira ko umwaka mushya w’ubuzima bwe uzamwegereza ibyo Imana yamuteguriye, ikamukomeza igihe ananiwe, ikamuha ubwenge igihe akeneye icyerekezo, ikarinda umutima we kandi igaha umugisha imirimo y’amaboko ye.
Retina kandi yagaragaje ko yifuza ko Prosper azabaho igihe kirekire, akazabona amasengesho yagiye asenga ahinduka ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye. Yamusabiye kandi gukomeza kugira ibyishimo, n’igihe yaba ahanganye n’ibimuremereye abandi batazi.
Mu gukomeza kugaragaza amarangamutima ye, Retina yabwiye Prosper ko ari umwami we, amwizeza ko azakomeza kumukunda, kumwizera no kumusengera mu bihe byose.
Yagize ati: “Ndi wawe uyu munsi, ejo n’ibihe byose, igihe cyose Imana izaduha guhumeka. Ndasenga nsaba ko uko imyaka y’isabukuru izagenda iza, tuzakomeza kubona impamvu nshya zo gukundana.”
Yongeyeho ko yifuza kuzajya yishimana na we uko imyaka izagenda yiyongera, bakagendana mu mpinduka z’ubuzima, bagasengana mu bihe bikomeye, ndetse akazaba akimureba amukunda n’igihe bazaba bageze mu za bukuru.
Yasoje ubutumwa bwe amwizeza ko yifuza ko bazakomeza kubana, gukundana, kubaka urugo rwabo, gusenga no kwishimira ibyiza Imana izakomeza kubategurira.
Iby'urukundo rwa Prosper Nkomezi na Retina Nkurunziza
Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Prosper Nkomezi yeretse abantu ku mugaragaro umukunzi we Retina Nkurunziza, amwambika impeta y’urukundo.
Ku wa 29 Werurwe 2026, Prosper yasabye anakwa Retina Nkurunziza mu muhango wabereye mu ibanga, witabirwa n’inshuti za hafi ndetse n’abavandimwe bake.
Nyuma yo gushyingiranwa, Prosper Nkomezi yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Des Moines muri Leta ya Iowa, aho yasanze umugore we.
Ubutumwa Retina yashyize hanze bwongeye kugaragaza urukundo afitiye umugabo we, amwifuriza ibyiza mu mwaka mushya w’ubuzima bwe, anashimangira ko yifuza ko bazakomeza kubana no gukundana kugeza basaziye hamwe.

Umugore wa Prosper Nkomezi yamwijeje urukundo rw’iteka, amwifuriza isabukuru nziza
