Kevin na Derrick Boseman basabye urukiko gukuraho Taylor ku nshingano zo gucunga umutungo wa Chadwick Boseman, bamushinja kutagabanya neza umutungo w’umuryango no kubabuza gukurikirana amahirwe y’ubucuruzi ajyanye n’umurage wa murumuna wabo.
Mu nyandiko nshya zashyikirijwe urukiko, umunyamategeko wa Taylor, Adam Streisand, yavuze ko iki kirego ari uburyo bwo kumusebya mu itangazamakuru.
Yavuze ko Taylor atubahirije gusa amabwiriza y’urukiko, ahubwo ko yanarengeje ibyo yasabwaga, kubera ubuntu agira.
Uyu munyamategeko kandi yavuze ko Taylor yakomeje gukorana n’umuryango wa Boseman mu bikorwa bigamije kubungabunga no guteza imbere umurage wa Chadwick nyuma y’urupfu rwe.
Taylor avuga ko yahaye abana ba Derrick arenga $300,000
Mu nyandiko ze, Taylor yavuze ko yatanze ku bushake amafaranga arenga ibihumbi 300 by’amadolari ($300,000) yari aye bwite, ayaha abana bane ba Derrick Boseman.
Yavuze ko ibyo yakoze bidahuye n’ibirego bivuga ko yaba afite umugambi wo kwima umuryango wa Chadwick amafaranga cyangwa kubabuza kubona ibyo bagenerwa.
Taylor kandi yavuze ko yakoze ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga umurage w’umugabo we, birimo gushinga Chadwick Boseman Foundation for the Arts, gufasha ikinamico Deep Azure ya Chadwick gukinirwa muri Shakespeare’s Globe i Londres no kubona amasezerano yo gukora documentaire ivuga ku buzima n’umurage we.
Avuga ko ibyo bikorwa byakozwe abavandimwe ba Chadwick babizi ndetse babigiramo uruhare, kandi ko byateguwe ku buryo impande zombi z’umuryango zizabyungukiramo.
Chadwick na Taylor bashakanye hasigaye iminsi itandatu ngo apfe
Taylor yanagarutse ku rukundo rwe na Chadwick Boseman, avuga ko yamubaye hafi kandi akamwitaho mu gihe yari arwaye kanseri.
Chadwick Boseman na Taylor Simone Ledward bashakanye ku wa 21 Kanama 2020, hasigaye iminsi itandatu ngo uyu mukinnyi wa filime yitabe Imana.
Umuvandimwe wa Chadwick, Derrick Boseman, ni we wayoboye umuhango wo gusezeranya aba bombi.
Chadwick Boseman yitabye Imana ku wa 28 Kanama 2020 afite imyaka 43, nyuma yo kumara imyaka ine ahanganye na kanseri y’amara.


Umugore wa nyakwigendera Chadwick Boseman yasubije abavandimwe be bamureze
