Mukamasabo atuye mu kagari ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. Abana n’umwana we w’umuhungu mu nzu imwe bigaragara ko ishaje cyane. Amategura y’iyi nzu yaramenaguritse ndetse nayo ubwayo ntimeze neza kuko yahomotse ku buryo haje imvura ikomeye ishobora kuyihitana.
Uyu mukecuru ntiyishoboye kuko atunzwe n’ubuhinzi nabwo buciriritse ku buryo bigoye kuba yakwisanira inzu atuyemo. INYARWANDA yamusuye mu rugo rwe atuganiriza ku buzima bukomeye abayemo nyamara umugabo we Kirusu Thomas witabye Imana mu 2010 afatwa nk’umunyabigwi mu gucuranga inanga.
Inzu umugore wa Kirusu abamo
Ikibazo cy’ingutu uyu mukecuru afite ni inzu yo kubamo yenda kumugwira nyamara yarasezeranyijwe n’ubuyobozi kumwubakira umugabo we amaze gupfa. Ati “Abayobozi bari bambwiyeko bazansakarira iyi nzu ariko narabategereje ndaheba igisenge ubu kigiye kumpirimira. No gusaza irashaje sinzi ko banayisakara ngo bishoboke, nkuko bari barabyemeye nibamfashe banyubakire ".
Akomeza avuga ko n’inzu ubwayo ishaje ku buryo no kuyisakara bisa naho bitashoboka kubera gusaza. Ati "No gusaza irashaje sinzi ko banayisakara ngo bishoboke nkuko bari barabyemeye nibamfashe banyubakire ".
Uyu mukecuru usanzwe ari nyina wabo wa Sofia Nzayisenga nawe umaze kwamamara nk’umukirigitananga umunyamakuru wa Inyarwanda yamubajije impamvu Sofia we atamufasha avuga ko uwageze mu rugo rwe aba agomba kwita ku muryango we. Ati"Sinamurenganya nawe aba afite byinshi bimureba. Uwageze mu rugo rwe aba agomba kwita ku muryango we’’.
Nsengiyumva Alphred Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo uyu mukecuru atuyemo avuga ko bagiye kureba niba ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa uyu mwaka ngo nibasanga atariho ikibazo cye bazagikurikirana kuko mu guhitamo abo bubakira babanza kureba ufite ububabare kurusha abandi.
Ati "Turaza kureba turebe ko ari ku rutonde rw’abazubakirwa uyu mwaka, atabaye ku rutonde rw'abazubakirwa uyu mwaka kuko bagenda bareba ufite ububabare kurusha undi wenda yazubakirwa umwaka utaha cyangwa nuzakurikiraho ".
Iyi ni yo nzu umugore wa Kirusu abamo
Uyu mubyeyi ubabazwa n'uko yatereranwe kandi umugabo we yarakoreye byinshi igihugu cyene cyane nko gushimisha abanyarwanda, yashakanye na Kirusu Thomas mu 1974. Uyu muhanzi yatabarutse afite imyaka mirongo inani (80) yishwe n’indwara ya kanseri.
Uyu mukirigitananga washyize itafari rikomeye mu bihe bye ku ireme ry’umuziki gakondo, yamamaye mu ndirimbo nyinshi nk’iyitwa: Amakamba (Ikiguti), Ibiseke, Umugore w’inganzwa, Impyisi bihehe n’izindi.
Kirusu Thomas ari mu bahanzi bakanyujijeho mu muziki nyarwanda
Umwanditsi: Valens Neza