Umugore wa Kanye West yongeye – AMAFOTO

Imyidagaduro - 23/06/2025 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugore wa Kanye West yongeye – AMAFOTO

Bianca Censori, umugore wa Kanye West, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye imyambaro y’imbere gusa yose igaragaza neza imiterere y’umubiri we.

Ibi byabaye ubwo we na Kanye West bari i New York ku wa Gatandatu, bagiye muri studio. Bianca yari yambaye inkweto ndende, umusatsi muremure w’umukara, n'imyambaro y'imbere gusa mu muhanda.

Mu gihe umugore we yari yambaye imyambaro imugaragaza wese, Kanye West w’imyaka 48 we yari yambaye umupira w’ingofero w’umweru n’ipantalo y’umukara, nk’uko byagaragaye ku mafoto yacicikanye ku mbuga.

Bianca Censori w’imyaka 30 yongeye kugaragara mu myambarire ye idasanzwe nyuma y’uko we na Kanye West bongeye kunga ubumwe muri Mata, nyuma y’ibihuha byavugaga ko bari batandukanye. Ibyo bihuha byari byatewe n’imyitwarire ya Ye ku mbuga nkoranyambaga, aho yagiye ashinjwa amagambo agaragaramo urwango, ubugome no gutangaza ibitekerezo byibasira abandi.

Mu kwezi kwa Gashyantare, umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru Page Six ati: “Bianca ni umugore mwiza kandi afasha cyane Ye. Yanyuze mu bihe bigoye cyane, ariko ibi ashobora kuba atazabivamo amahoro.”

Ibi byose byiyongeraho ko Kanye West yigeze gushyira ku isoko ibicuruzwa bifite ibimenyetso byibasira amahame y’uburenganzira bwa muntu, bikarushaho guteza urujijo n’impaka ku bijyanye n’imyitwarire ye.

Nyamara n’ubwo ibibazo bitari bike, Kanye na Bianca bagaragarije isi ko bakiri kumwe, ubwo bagaragaraga bari kumwe berekeza ku iduka ricuruza ibikoresho by’abashakanye ku itariki ya 19 Mata.

Muri Gicurasi, Bianca yambaye 'wig' ndende y’umukara n’umwambaro ubonerana (bodysuit), ibintu byahise byibutsa benshi uwahoze ari umugore wa Kanye, Kim Kardashian. Icyo gihe, Kanye na Bianca bari bari mu kiruhuko muri Espagne, aho na bwo uyu mugore yagaragaye yambaye umupira ubonerana n’ijipo ndende ifite pasure ndende ku itako.

Si ubwa mbere Bianca agaragaye mu myambaro imugaragaraza wese, kuko amaze kumenyerwa ku kwambara imyenda ibonerana, udupfukamabere gusa, amapantalo afashe cyane, ndetse n’imipira iteye ukwayo.

Aherutse kugaragara i New York ari kumwe na Kanye West, yambaye umupira muremure ubonerana, ikabutura ngufi cyane ndetse n’inkweto ndende. Uburyo agaragara ntibuvugwaho rumwe, ariko bikomeje gutuma izina rye rikomeza kuvugwa cyane.

Kuva bongeye kubana, Kanye West, washyingiranywe na Bianca mu Ukuboza 2022, akomeje kugaragaza ko amufata nk’uwamweguriye byose. Yigeze no gusangiza ubutumwa ku rubuga X (Twitter) bugira buti: “Ni umugore mwiza ukora ibyo Ye amubwiye byose atitaye ku bitekerezo by’abandi. Icyo yitayeho ni ukuba igice cy’inyongera cy’umugabo we.”

Bianca Censori yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga

Imyambarire ye ntivugwaho rumwe

Yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro y'imbere gusa ari kumwe n'umugabo we, Ye

Abantu benshi bahamya ko ibi byose iyi 'couple' ibikora kugira ngo ikomeze ivugwe gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...