Ibi byabaye ubwo we na
Kanye West bari i New York ku wa
Gatandatu, bagiye muri studio. Bianca yari yambaye inkweto ndende, umusatsi muremure w’umukara, n'imyambaro y'imbere gusa mu muhanda.
Mu gihe umugore we yari yambaye imyambaro imugaragaza wese, Kanye West w’imyaka 48 we yari
yambaye umupira w’ingofero w’umweru n’ipantalo y’umukara, nk’uko
byagaragaye ku mafoto yacicikanye ku mbuga.
Bianca Censori w’imyaka
30 yongeye kugaragara mu myambarire ye idasanzwe nyuma y’uko we na Kanye West
bongeye kunga ubumwe muri Mata, nyuma y’ibihuha byavugaga ko bari batandukanye.
Ibyo bihuha byari byatewe n’imyitwarire ya Ye ku mbuga nkoranyambaga, aho
yagiye ashinjwa amagambo agaragaramo urwango, ubugome no gutangaza ibitekerezo
byibasira abandi.
Mu kwezi kwa Gashyantare,
umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru Page Six ati: “Bianca ni umugore mwiza kandi afasha cyane Ye. Yanyuze mu bihe bigoye
cyane, ariko ibi ashobora kuba atazabivamo amahoro.”
Ibi byose byiyongeraho ko
Kanye West yigeze gushyira ku isoko ibicuruzwa bifite ibimenyetso byibasira
amahame y’uburenganzira bwa muntu, bikarushaho guteza urujijo n’impaka ku
bijyanye n’imyitwarire ye.
Nyamara n’ubwo ibibazo
bitari bike, Kanye na Bianca bagaragarije isi ko bakiri kumwe, ubwo
bagaragaraga bari kumwe berekeza ku iduka ricuruza ibikoresho
by’abashakanye ku itariki ya 19 Mata.
Muri Gicurasi, Bianca
yambaye 'wig' ndende y’umukara n’umwambaro ubonerana (bodysuit), ibintu
byahise byibutsa benshi uwahoze ari umugore wa Kanye, Kim Kardashian. Icyo gihe, Kanye na Bianca bari bari mu kiruhuko
muri Espagne, aho na bwo uyu mugore yagaragaye yambaye umupira ubonerana
n’ijipo ndende ifite pasure ndende ku itako.
Si ubwa mbere Bianca
agaragaye mu myambaro imugaragaraza wese, kuko amaze kumenyerwa ku
kwambara imyenda ibonerana, udupfukamabere gusa,
amapantalo afashe cyane, ndetse n’imipira iteye ukwayo.
Aherutse kugaragara i New
York ari kumwe na Kanye West, yambaye umupira muremure ubonerana, ikabutura
ngufi cyane ndetse n’inkweto ndende. Uburyo agaragara ntibuvugwaho rumwe, ariko
bikomeje gutuma izina rye rikomeza kuvugwa cyane.
Kuva bongeye kubana,
Kanye West, washyingiranywe na Bianca mu Ukuboza 2022, akomeje kugaragaza ko
amufata nk’uwamweguriye byose. Yigeze no gusangiza ubutumwa ku rubuga X (Twitter) bugira buti: “Ni umugore
mwiza ukora ibyo Ye amubwiye byose atitaye ku bitekerezo by’abandi. Icyo
yitayeho ni ukuba igice cy’inyongera cy’umugabo we.”
Bianca Censori yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga
Imyambarire ye ntivugwaho rumwe
Yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro y'imbere gusa ari kumwe n'umugabo we, Ye
Abantu benshi bahamya ko ibi byose iyi 'couple' ibikora kugira ngo ikomeze ivugwe gusa