Umugore wa Cristiano yagaragaye areba umukino wa Portugal yambaye umupira gusa

Imyidagaduro - 24/06/2026 10:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugore wa Cristiano yagaragaye areba umukino wa Portugal yambaye umupira gusa

Umunyamideli akaba n'umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodríguez, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto yerekana uburyo yari yiteguye gushyigikira Portugal mu mukino wayihuje na Uzbekistan.

Mu ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram ahashyizwa ubutumwa bumara amasaha 24 , Georgina yagaragaye ari imbere ya televiziyo yambaye umupira utukura wa Portugal wanditseho nimero 7 isanzwe yambarwa na Cristiano Ronaldo.

Icyakora icyagarutsweho cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ni uko uyu mugore yasaga n'uwambaye uwo mupira gusa, ibintu byatumye benshi batangira kuwuganiraho.

Ibi byabaye mu gihe Ronaldo yari amaze gufungura amazamu hakiri kare, mbere yo kongeramo igitego cya kabiri mu mukino Portugal yatsinzemo Uzbekistan ibitego 5-0.

Georgina yagaragaye afite akanyamuneza kenshi, aho yanaherekeje iyo foto amagambo agira ati: "umunsi w’umukino " ndetse ashyiraho imitima itukura igaragaza ko yari mu byishimo.

Bivugwa ko uyu mukunzi w’uyu mukinnyi ashobora kuzerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi iri imbere kugira ngo akomeze gushyigikira Ronaldo ari muri stade muri iri rushanwa.

Umugore wa Cristiano Ronaldo yagaragaye areba umuno wa Portugal yambaye umupira gusa

Cristiano yaraye akoze ibitangaza mu gikombe cy'isi aho yatsinze ibitego bibiri 

Georgina Rodríguez hamwe n'umukunzi we Cristiano waraye wanditse amateka mu gikombe cy'isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...