Umugore wa Akon yatse gatanya asanga umugabo we afite 10,000$ gusa

Imyidagaduro - 13/10/2025 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugore wa Akon yatse gatanya asanga umugabo we afite 10,000$ gusa

Nyuma y'uko Tomeka Thiam yatse gatanya habura umunsi umwe ngo bizihize isabukuru y'imyaka 29 y'urushako, urukiko rwasanze Akon afite umutungo ungana na 10,000$ gusa [14,451,270 Frw] uyu mugore akaba yototera guhabwa 5,000$ by'umugabane we mu myaka 29 y'urushako.

Umugore w’umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam, uzwi cyane nka Akon, witwa Tomeka Thiam, aherutse gushyikiriza urukiko ikirego asaba gatanya ya burundu nyuma y’imyaka hafi 29 yari amaze mu rushako n’uyu muhanzi.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, Tomeka yavuze ko we na Akon bafite ibibazo bikomeye bananiwe gukemura mu bwumvikane, bityo akaba yahisemo kugana inkiko kugira ngo bashyirirweho gatanya yemewe n’amategeko.

Aba bombi barushinze tariki ya 15 Nzeri 1996, ku buryo bari bategereje kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 barushinze. Gusa ibyo bishobora kutaba, kuko Tomeka yahisemo gusoza uru rugendo rw’ubuzima bwabo bwari bumaze imyaka myinshi.

Muri dosiye yashyikirijwe urukiko, Tomeka yasabye ko akomeza kuba ari we urera umukobwa wabo w’imyaka 17, mu gihe Akon yakomeza gutanga indezo. Yasabye kandi ko baba bafitanye uburenganzira bungana mu byemezo by’amategeko, ariko we akaba ari we ubana umunsi ku munsi n’umwana.

Nyuma y’uko urukiko rugenzuye dosiye y’uyu mugore ndetse ibinyamakuru nka The Express Tribune bikaba byabonye iyo dosiye, Tomeka yifuzaga guhabwa Miliyoni €100 arik urukiko rusanga Akon afite 10,000$.

Indi mitungo ya Akon yose yanditswe kuri Mama we n’ubwo uyu mugore avuga ko mu myaka 30 yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu muhanzi w’icyamamare ku Isi.

Kubera ko bagomba kugabana 50% kuri 50%, Akon agomba gufata 5,000$ hanyuma na Tomeka agafata andi 5,000$ hanyuma Akon akajya atanga indezo nk’uko abyemera.

Akon afite 10,000$ kuri Konti ye kuva n'igihe yamaze akora umuziki 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...