Umugore ukora isuku muri Amerika yarashwe arapfa nyuma yo gukomanga ku nzu itari yo

Hanze - 09/11/2025 7:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Umugore ukora isuku muri Amerika yarashwe arapfa nyuma yo gukomanga ku nzu itari yo

Abategetsi bo muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari gukora iperereza ku rupfu rw’umugore ukora isuku mu mazu y’abantu, wishwe arashwe nyuma yo gukomanga ku nzu itari iyo yari agiye gusukura.

Uwo mugore witwa Maria Florinda Rios Perez w’imyaka 32, yarashwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu ubwo yari kumwe n’umugabo we, Mauricio Velazquez, ubwo bari bagiye gukora isuku mu nzu yo muri ako gace ka Whitestown, hafi y’umujyi wa Indianapolis.

Polisi ivuga ko bombi bagerageje gukomanga ku muryango w’inzu batari bamenye ko atari yo, maze umwe mu bari imbere mu nzu akavuga ko yumvise urusaku rw’abantu bashaka kwinjira, ahita arasira isasu mu rugi.

Maria yahise agwa aho, apfira mu maboko y’umugabo we mbere y’uko abaganga bagerayo. Umugabo we yavuze ko ibyo byabaye bitunguranye kandi ko bari baje gukora akazi gasanzwe ko gusukura.

Yavuze ko bari kubanza guhamagara polisi aho guhita barasa batabanje kumenya ibirimo kuba. Polisi yavuze ko urwo rupfu rukirimo gukorwaho iperereza, kandi ko kugeza ubu hataratangazwa amazina y’umuntu warashe cyangwa abandi bari mu nzu.

Ibiro by’umushinjacyaha w’Akarere ka Boone, Kent Eastwood, byemeje ko bagikora iperereza kugira ngo hamenyekane niba habayeho gukoresha uburenganzira bwo kwirwanaho.

Leta ya Indiana muri Amerika ni imwe muri Leta zigenga aho umuntu yemerewe kwirwanaho mu gihe yumva ubuzima bwe buri mu kaga, n’iyo byaba bisaba  gukoresha intwaro.

Iri tegeko ryagiye ritera impaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane nyuma y’uko abantu benshi barashwe bazira kwibeshya inzira cyangwa amazu.

Polisi isaba abaturage kwitonda no kutagendera ku makuru ataramenyekana neza ku mbuga nkoranyambaga, kuko iperereza rigikomeje kandi rikenewe gukorwa “mu bwitonzi n’ubunyamwuga.”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...