Umugore ufite iminwa minini ku isi imaze kumutwara Miliyoni 30 Frw yongeye kurikoroza - AMAFOTO

Utuntu nutundi - 18/08/2025 2:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Umugore ufite iminwa minini ku isi imaze kumutwara Miliyoni 30 Frw yongeye kurikoroza - AMAFOTO

Andrea Ivanova, umunya-Bulgaria w’imyaka 28 uzwi cyane ku isi kubera iminwa ye minini ku Isi, yongeye gukora agashya ubwo yasigaga "Red lipstick" ku minwa ye maze abantu benshi baratungurwa.

Andrea amaze imyaka myinshi yongera ubunini bw’iminwa ye akoresheje "filler injections", akaba azwi nk’umugore ufite iminwa minini kurusha abandi ku isi. Amaze gukoresha amafaranga abarirwa muri £20,000 (asaga miliyoni 30 Frw) kugira ngo iminwa ye irusheho kuba minini no gutera neza bijyanye n'uko abyifuza.

Ubusanzwe akunda gusiga "Lip gloss" y’iroza ritamurika cyane (nude), ariko ubu yahisemo guhindura ishusho yisiga ibara ritukura ryigaragaza cyane. Amafoto ye mashya yatanzweho ibitekerezo byinshi by’abamukurikira kuri Instagram na Facebook.

Bamwe bamushimagije bavuga bati: "Ni byiza cyane", "Umutuku uramubereye, iminwa irasa neza cyane", "Iminwa yawe ni myiza kurusha abandi, umutuku wayihinduye myiza".

Mu gihe benshi bamushimiye isura nshya, hari n’abandi bavuga ko Andrea yagiye akabya mu buryo bwo guhindura umubiri we. Byavuzwe ko mu mwaka ushize yakoze ibikorwa bitandatu byo kongera iminwa ku munsi umwe, ibintu byatumye bamwe mu baganga bahagarika kumukorera bitewe no kuba yarabikoze inshuro nyinshi cyane.

Uretse iminwa, Andrea yigeze kongeresha hyaluronic acid mu gahanga, ku matama ndetse no ku misaya. Yigeze no kongera ubunini bw'amabere ye akoresheje silicone implants ya 600cc nk'uko bitangazwa n'Ikinyamakuru Mirror ducyesha iyi nkuru.

Andrea ntajya ahishira ko adakunda ubwiza bw’umwimerere. Akunda kumurika inzara ndende, imisatsi isa n’iya Barbie, n’imisatsi y’amaso miremire. Ati: “Nishimira ibintu by’ikirenga: iminwa minini, mu maso huzuyemo filler, make-up iremereye kandi itangaje. Ubwiza busanzwe mbubona nk’uburyohe buke, niyo mpamvu nahisemo guhindura isura yanjye bikomeye.”

Nubwo abona ibitekerezo byinshi bimunenga, avuga ko ntacyo bimubwiye. Ati: Ndakuze, ni jye ufata icyemezo ku mubiri wanjye. Inshuti zanjye zinkunda kubera iminwa yanjye minini, kandi banyemera uko ndi. Bamaze kumenyera uburyo ngaragara ku buryo batakibyitaho. Gusa ababyeyi bacu bo bambwira buri gihe ko iminwa yanjye ikabije kandi ibatera ubwoba. Njye sinabyitaho.”

Andrea yongeye kurikoroza nyuma yo kwisiga ibirungo by'ibara ry'umutuku

Andrea yari asanzwe yisiga ibirungo byo mu bwoko bwa Lip glos

Andrea Ivanova azwi nk'umugore ufite iminwa minini ku Isi

Andrea Ivanova akomeje gutangaza Isi [Mbere na Nyuma yo guhindura iminwa ye] 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...