“Umugore ni ahazaza ha Afurika " – Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Empower Rwanda mu guharanira iterambere ry’umugore – AMAFOTO

Kwamamaza - 02/09/2021 6:11 PM
Share:

Umwanditsi:

“Umugore ni ahazaza ha Afurika " – Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Empower Rwanda mu guharanira iterambere ry’umugore – AMAFOTO

Sosiyete icuruza amashusho ya Televiziyo, Canal+, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango Empower Rwanda, uharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, aho bagiye kujya bafatanya mu mishinga itandukanye igamije kwita no gusubiza agaciro igitsinagore.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, ku biro by’umuryango Empire Rwanda biherereye ku Kicukiro, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye ya MoU kandi y’igihe kirekire hagati y’iki kigo na Canal+.

Muri aya masezerano, Canal+ izafasha ndetse inatere inkunga imishinga itandukanye ya Empower Rwanda, igamije guteza imbere no gusubiza agaciro umugore n’umwana w’umukobwa, haba mu buryo bw’amafaranga, ibikoresho, ibitekerezo n’ibindi.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko yishimiye amasezerano y’ubufatanye Canal+ yagiranye na Empower Rwanda, kuko bizafasha igitsinagore kwigira no kwihangira umurimo, bityo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikazagabanyuka.

Yagize ati: “Ni iby’agaciro kandi twishimiye gutera inkunga umuryango wa Empower Rwanda, mu mishanga itandukanye yo guteza imbere umugore, ndetse tunaharanira uburenganzira bwe. Twizeye ko bizagira ingaruka nziza, ndetse bikazazana impinduka mu mibereho y’umugore, n’uko afatwa muri sosiyete kuko Umugore ni ahazaza ha Afurika ".

Uyu muyobozi, yashimangiye ko biteguye gufasha uyu muryango no kuwushyigikira mu mishanga itandukanye yawo, ku buryo umwana w’umukobwa azagira agaciro mu muryango nyarwanda, akifasha ndetse akanafasha abandi.

Umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yavuze ko bishimiye kuba Canal+ yarabahisemo ngo bakorane, kuko hari ibigo byinshi biba byifuza gukorana nayo. Avuga ko bizabafasha cyane mu gushyira mu bikorwa imishinga bafite igamije guteza imbere no guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana w’umukobwa.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuba tugiye kujya dukorana na Canal+ kubera ko hari ibigo byinshi biba byifuza gukorana nabo, ariko kuduhitamo ni iby’agaciro gakomeye ".

Ati: “Aya masezerano, azadufasha cyane gushyira mu bikorwa, imishinga myinshi igamije guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa ndetse no kumugarurira icyizere n’agaciro muri sosiyete ".

Akomeza avuga ko hari abagore n’abakobwa bari mu bwigunge kubera ibibazo binyuranye bahura nabyo, bakeneye kwegerwa bagafashwa. Ati: “Hari umubare munini w’abagore n’abakobwa hanze aha bahohoterwa cyane, hari abana bata amashuri, hari abugarijwe n’ubukene, (...) bari mu bwigunge dukeneye gusanga tukabagarurira icyizere. Ntekereza ko hamwe na Canal+ tuzabafasha muri byose, tubagarurire agaciro ".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazahugura abakobwa n’abagore benshi, abataye ishuri barisubiremo, abatagishoboye kwiga amashuri asanzwe, bigishwe imyuga ndetse babafashe kwihangira imirimo, ku buryo mu bihe biri imbere aribo bazaba ari ba rwiyemezamirimo.

Kabatesi avuga ko mu bice bitandukanye by’igihugu, Abangavu bagenda baterwa inda zitateguwe, ugasanga batereranwa ndetse bakanakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bidakwiye mu muryango nyarwanda.

Impande zombi ziyemeje guhuza imbaraga, kugira ngo baharanire uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, anagire agaciro muri sosiyete.

Ku ikubitiro, Canal+ yatanze ubufasha bw’ibikoresho byo mu biro (Office) kuri Empower Rwanda, ndetse rukaba ari urugendo rugikomeje kandi ruzagirira akamaro cyane umugore n’umwana w’umukobwa mu Rwanda.

Canal+ yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Empower Rwanda

Sophie umuyobozi wa Canal+ Rwanda

Kabatesi umuyobozi wa Empower Rwanda

Aya masezerano azamara igihe kirekire

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...