Umugore n’abana ba Bobi Wine bahunze Uganda

Imyidagaduro - 19/02/2026 6:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Umugore n’abana ba Bobi Wine bahunze Uganda

Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, akaba n’uwigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu ku itike y’ishyaka National Unity Platform (NUP), yatangaje ko umugore we n’abana bahunze Uganda mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano bavuga ko byabugarije.

Uyu munyapolitiki amazina ye nyakuri akaba ari Robert Kyagulanyi Ssentamu, yabivugiye mu nama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu yabereye i Geneva, aho yavuze ko inzu ye iri i Magere ikomeje kurindwa n’inzego z’umutekano nyamara umuryango we waramaze kuva mu gihugu.

Yagize ati: “Bafashe inzu yanjye barayikikiza, kandi kugeza ubu baracyayirimo. Umugore wanjye n’abana byabaye ngombwa ko bahunga igihugu kugirango barengere ubuzima bwabo.”

Bobi Wine yavuze ko nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, inzego z’umutekano zagabye igitero ku rugo rwe, zisimbuka uruzitiro rw’inzu, maze zihohotera umugore we, Barbie Kyagulanyi, mu gushaka kumenya aho aherereye.

Uyu munyapolitiki yavuze ko abasirikare bamukoreye ihohoterwa rikomeye, barimo kumwambura no kumufata amafoto n’amashusho avuga ko nyuma yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yashimangiye ko ibyo bikorwa byakozwe ku mabwiriza y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda.

Ati: “Nyuma y’amatora, umuhungu wa Museveni usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, yatanze itegeko ko mfatwa ndi muzima cyangwa napfuye. Ingabo zagabye igitero ku rugo rwanjye, zitoteza abo mu muryango wanjye, zisuzuguza umugore wanjye zimushinja ko ampishira.”

Mu matora y’umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni yatangajwe ko yatsinze ku majwi 71.6%, mu gihe Bobi Wine yagize 24.7%.

Gusa Bobi Wine yanze ibyavuye mu matora, ashinja Komisiyo y’Amatora n’inzego z’umutekano kuyobya amajwi no gukoresha ingufu mu kumubuza amahirwe yo gutsinda.

Kuva ayo matora yabera, Bobi Wine yavuze ko ari mu bwihisho, aho akomeje gushyira hanze amashusho asaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kotsa igitutu ubuyobozi bwa Uganda kubera ihohoterwa rivugwa ko ryabaye mu gihe cy’amatora na nyuma yayo.

Mbere y’uko hatangazwa ko umugore n’abana ba Bobi Wine bamaze kuva mu gihugu, Visi Perezida wa NUP mu Burasirazuba bwa Uganda, John Baptist Nambeshe, ari kumwe n’abandi bayoboke b’ishyaka, bari bagiye gusura urugo rwe i Magere bagiye kureba uko umuryango umeze no kubashyikiriza ibyangombwa by’urukiko.

Chimpreports yanditse ko ubwo bari bageze ku rugo basanga rurinzwe n’abasirikare, babuzwa kwinjira. Ntihigeze hamenyekana niba bari bazi ko umuryango wa Bobi Wine wamaze guhunga igihugu.

Kugeza ubu, haribazwa niba inzego z’umutekano zizakomeza kurinda urugo rwa Bobi Wine kandi umuryango we waramaze kuruvamo.


Bobi Wine yatangaje ko umugore we n’abana bahunze Uganda kubera umutekano muke, ashinja inzego z’umutekano kugaba igitero ku rugo rwe no guhohotera umuryango we nyuma y’amatora atavugwaho rumwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...