Sadate yabitangaje uyu
munsi, aho yasangije abamukurikira ibihe yanyuranyemo n’umugore we ndetse
anagaruka ku mateka y’ubuzima bwabo n’ibyo bagezeho.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga
rwe X, Sadate yavuze ko we n’umugore we bibukiranyije ibihe byashize, kuva mu
rugendo bagiriye muri Uganda kugeza ku byo bagezeho muri iki gihe.
Yagaragaje ko ubuzima
butubakira ku byo umuntu afite uyu munsi gusa, ahubwo ko n’ibyo umuntu anyuramo
bishobora kumubera isomo rimufasha gutera imbere.
Ati: “Uyu munsi
twishimira ibyo twagezeho ariko tutibagirwa ibyo twaciyemo, ahahise hacu
hatubereye isomo ry’ubuzima ariko hamwe n’urukundo, gushyira hamwe no
kwihangana ntekereza ko byatugize.”
Ibi Sadate yabivuze mu
gihe yakomezaga gusangiza abantu urugendo rwabo, agaragaza ko imyaka umuntu
amara akora, yihangana kandi yubaka ubuzima bwe ari yo igenda imugeza ku byo
yifuza kugeraho.
Yashimangiye ko kuri ubu
we n’umugore we bageze ku rwego abona nk’urugero rw’ibishoboka.
Urukundo nk’umusingi
w’urugo rwiza
Mu butumwa bwe, Sadate
yagarutse cyane ku ruhare rw’urukundo mu kubaka urugo, asaba abashakanye
kutibanda gusa ku byo bafite, ahubwo bakagira umwanya wo kubaka umubano
ushingiye ku gukundana, gufashanya no kwihanganirana.
Yagize ati: “Umugore
mwiza ibanga ry’umugabo uzagera kuri byinshi, twubake ingo zacu kubera urukundo.”
Ubu butumwa ni isomo ku
rubyiruko ruri gutegura ubuzima bw’ejo hazaza, kuko urugo rudakwiye kubakwa
rushingiye ku byifuzo by’igihe gito gusa, ahubwo rukaba urwego abantu babiri
bafatanyirizamo kugera ku ntego zabo.
Urugo rushingiye ku
rukundo no ku bufatanye rushobora gutuma abashakanye bahangana n’ibibazo bahura
na byo badahise bacika intege. Iyo buri umwe yumva ko afite mugenzi we wo kumwuganira,
kumushyigikira no gufatanya na we, intego z’urugo zishobora kurushaho
gusobanuka.
Urubyiruko rukwiye kubaho
rufite intego
Ubutumwa bwa Sadate kandi
bushimangira ko urubyiruko rukwiye kureba kure, rukagira intego mu buzima kandi
rugakora rufite icyerekezo.
Kugera ku buzima bwiza
ntibisaba gusa kugira amafaranga cyangwa ibindi bikoresho, ahubwo bisaba kugira
indangagaciro, gukora cyane, kwihangana no kugira abantu mufatanya mu rugendo
rw’ubuzima.
Ku bashaka kubaka ingo,
ni ingenzi kumva ko urukundo rutagomba kuba amagambo gusa, ahubwo rugomba
kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi birimo gutega amatwi, kubahana,
gufashanya, kwihanganirana no gufata ibyemezo mufatanyije.
Inkuru ya Sadate
n’umugore we kandi yerekana ko abantu bashobora kwishimira aho bageze uyu munsi
ariko ntibibagirwe inzira banyuzemo. Ibyahise bishobora kuba isomo, mu gihe
ubufatanye n’urukundo biba imbaraga zo gukomeza kubaka ejo hazaza.
Sadate Munyakazi yasoje
ubutumwa bwe n’amagambo agira ati: “Happy Wife Happy Life,” agaragaza ko kugira
urugo rwiza no kubona uwo mubana yishimye na byo ari igice cy’ingenzi
cy’ubuzima bwiza.



Umugore mwiza, ibanga ry’umugabo uzagera kuri byinshi — Sadate Munyakazi yagiriye inama urubyiruko
