Umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza William yibarutse umwana wabo wa Gatatu

Imyidagaduro - 24/04/2018 2:58 PM
Share:
Umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza William yibarutse umwana wabo wa Gatatu

Catherine Kate Middleton w’imyaka 36 y’amavuko akaba umufasha w’igikomangoma cy’u Bwongereza, William yamaze kwibaruka umwana wa gatatu mu bitaro byo mu Bwongereza aho asanzwe abyarira.

Byatangajwe ko uyu mwana yavutse kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018 ku bitaro bya St Mary de Londres mu Bwongereza aho n’abandi bana babo babiri, George na Charlotte bavukiye nk’uko byatangajwe n’ubwami bwa Kensington ndetse bakanemeza ko ari umwana wavutse na mama we bose bameze neza nk’uko tubikesha urubuga rwa Capitalfm.

Prince William n'umufasha we bibarutse umuhungu

William ni umwuzukuruza wa gatandatu wo ku mbyaro ya gatanu ku bakomoka ku gikomangoma George wa 4. William n’umufasha we bibarutse nyuma y’uko murumuna wa William, igikomangoma Henry akoze ubukwe n’umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi Meghan Markle.

Izina ry’uyu mwana wavutse rizatangazwa vuba ariko habaye hatangajwe amwe mu mazina ashobora kuzatoranywamo rimwe ariyo: Albert, Arthur, Jack na Fred cyane ko umwana bibarutse ari umuhungu.

Bari bafite abana babiri babyaye uwa 3

Prince William n’umufasha we Kate bibarutse umwana wabo wa mbere muri Nyakanga 2013. Uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu bitaro bya St Mary de Londres, ari nabyo igikomangoma William ubwe yavukiyemo. Uyu mwana yasohowe mu bitaro ku munsi wakurikiyeho yerekwa itangazamakuru n’abongereza.

Muri 2011 BBC yanditse ko Igikomangoma William na Kate Middleton basezeraniye mu rusengero rwa Westminster Abbey mu mujyi wa Londres. Basezeranijwe na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Dr Rowan Williams. Mu batashye ubukwe bwabo hari harimo abatumirwa bagera ku bihumbi bibiri barimo abagize umuryango w'i bwami, intumwa zihagarariye imiryango y'ibwami ku Isi, abanyapolitiki mpuzamahanga, Minisitiri w'intebe David Cameron, musaza wa nyakwigendera Princess Diana (nyina wa William) Charles Spencer n’abandi.

Ubukwe bwabo bwari agatangaza aho umutekano wari wakajijwe kuva imbere mu nzu aho baturutse kugeza mu rusengero aho basezeraniye. Abakomando kabuhariwe n’abapolisi bitwaje imbwa n’imbunda bose bari bahanze ijisho icyashobora guhungubana umutekano w’ubu bukwe bwanyuzwaga kuri Televiziyo mpuzamahanga.Icyo gikorwa cyo gucunga umutekano cyatwaye amadolari agera kuri miliyoni 11.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...