Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, mbere y’uko Umunsi w’Umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026ugera, aho yasabye Abanyarwanda kurwanya ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburara n’ibindi bikorwa yavuze ko bitesha agaciro umuryango nyarwanda.
Minisitiri Bizimana yavuze ko Umuganura ari umwanya wihariye wo gushimira umusaruro uva mu maboko y’Abanyarwanda no kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera.
Yagize ati: "Nta Munyarwanda n’umwe udakwiye kwishimira ibyiza twagezeho tubyigejejeho. Ariko kunezezwa n’umusaruro bisaba kureba icyatuma tudasubira inyuma kuko abakora ni abazima n’abakomeye."
Yagaragaje ko igihugu kigomba gukomeza kurinda ubuzima n’imbaraga z’abaturage, cyane cyane mu gihe hari ibibazo by’ingeso mbi zirimo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ubusinzi mu rubyiruko, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa byangiza imibereho y’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Ubu twugarijwe n’icyorezo cy’abakora n’abanywa inzoga z’uburozi zangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, twugarijwe n’ubusinzi mu rubyiruko, uburumbo, uburaya, ukwiyandarika n’ibindi bikorwa by’iteshagaciro."
Yasabye Abanyarwanda bose gufata iya mbere mu kwamagana izo ngeso, avuga ko Umuganura ukwiye kuba umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka igihugu gifite abaturage bafite ubuzima buzira umuze.
Ati: "Umuganura nutubere umwanya wo guhagurukira rimwe tukamagana aya mahano. Ingeso mbi zitwicira ubuzima mu Rwanda rwa Kanyarwanda. Twese hamwe niduhanike tuti: birarambiranye, turabisezereye."
Dr Bizimana asab urubyiruko rw’u Rwanda kugira indangagaciro
Mu butumwa bwe kandi, Minisitiri Bizimana yahamagariye abakobwa n’abasore b’u Rwanda kwiyemeza kuba intangarugero no kurinda agaciro kabo.
Yasabye abakobwa kwiyita "abakobwa b’urugero", bakirinda ibikorwa bishobora kubatesha agaciro. Ati: "Abakobwa b’i Rwanda nimuhige muti turi ba MUKOBWA W’URUGERO. Turi Abari bazira inenge. Tuzahora dukurikiye icyiza, turi urumuri rutazima mu kwizihira u Rwanda rwacu."
Ku basore b’u Rwanda, yabasabye guharanira kuba indatwa mu bikorwa byubaka igihugu no kurinda ubuzima bwabo. Ati: "Abasore b’u Rwanda, ntimutangwe mu mihigo, murishinge murahire muti tuzahora turi ikirenga gihanikira kwitaba karame mu kwihesha agaciro."
Umuganura nk’umwanya wo kwiyemeza ubuzima buzira umuze
Minisitiri Bizimana yasabye Abanyarwanda bose guhuriza hamwe mu kurwanya ibyangiza ubuzima n’iterambere, birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, uburara n’ibindi bikorwa bidindiza umuryango nyarwanda.
Yasoje agira ati: "Twiyemeje kugira ubuzima buzira umuze, ni yo soko y’ubukire n’iterambere ryacu n’iry’u Rwanda. Tuzirinda ishyano ry’inzoga, ubusinzi, uburumbo, ibiyobyabwenge, ukwiyandarika, ukwiyangiza no kwitesha agaciro."
Umuganura ni umunsi Leta y'u Rwanda yifuje ko uba ngarukamwaka, wizihizwa ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani, ukizihizwa n'Abanyarwanda n'inshuti z’u Rwanda kubera ko ari umunsi ukomeye mu muco w'u Rwanda kuva kera.
Abanyarwanda bizihiza Umuganura kugira ngo basabane mu byishimo by'umusaruro bagezeho kandi barebere hamwe aho bakeneye kongera imbaraga ngo barusheho gutera imbere.
Kwizihiza Umuganura ni umwanya wo kurebera hamwe akamaro k'umuco nyarwanda mu bikorwa byose no mu buzima bwa buri munsi, akaba ari na yo mpamvu Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu mwaka wa 2011, ishingiye ku ruhare umuco ufite mu iterambere ry'lgihugu no mu bumwe bw'Abanyarwanda.

