Umuganura n’Abana 2026: Ababyeyi basabwe kuba intangarugero no kurinda abana ingeso mbi

Umuco - 29/08/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuganura n’Abana 2026: Ababyeyi basabwe kuba intangarugero no kurinda abana ingeso mbi

Mu birori by’Umuganura n’Abana 2026 byabereye mu Karere ka Huye, Inteko y’Umuco yasabye ababyeyi kuba intangarugero mu muryango, birinda imyitwarire mibi nk’ubusinzi n’urugomo kuko bishobora kugira ingaruka ku bana, ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Amb. Robert Masozera, Intebe y’Inteko y’Umuco, yavuze ko abana batigira ku byo ababyeyi n’abandi bantu bakuru bababwira gusa, ahubwo ko banigira cyane ku byo babona bikorwa n’ababazengurutse. Yagize ati: “Abana ntabwo bigira mu byo tuvuga gusa ahubwo banigira mu byo babona, mwirinde imyitwarire mibi nk’ubusinzi n’urugomo.”


Amb. Masozera kandi yasabye ababyeyi guhora batega amatwi abana babo, bakamenya ibibazo n’ibibangamiye imibereho yabo, kugira ngo babashe kubafasha hakiri kare.

Muri ibi birori, abana bagaragaje ubumenyi n’impano bamaze iminsi bungukira muri gahunda y’Ibiruhuko mu Ngoro z’Umurage. Berekanye imbyino, imikino gakondo ndetse n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Abana kandi bagaragaje ubumenyi mu ibazwa ryiswe “Tumenye Umuganura”, ryari rigamije kubafasha kurushaho kumenya amateka n’umuco by’u Rwanda.

Amb. Masozera yashimiye abana uruhare bagize muri izi gahunda, anashimira ababyeyi babafashije kuzitabira.

Yabasabye ko ubumenyi bungukiye muri gahunda z’umuco butagomba kugarukira mu biruhuko gusa, ahubwo ko bakwiye gukomeza kubushyira mu bikorwa no kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Yabasabye kandi kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi no kwirinda ibigare bishobora kubashora mu ngeso mbi.

Abakora ibikorwa biteza umuco imbere bashimiwe

Ibirori by’Umuganura n’Abana 2026 byahurijwe hamwe n’igikorwa cyo gushimira abantu n’imiryango bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco Nyarwanda mu mwaka wa 2026.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ku bufatanye n’Inteko y’Umuco, bashimiye abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Mu bafite ibikorwa biteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, abahize abandi ni: Inteko Izirikana, yahawe 1,500,000 Frw, Village Training Center Ltd / Umuturanyi Literacy Community, yahawe 1,000,000 Frw, na Nyirimanzi Dieudonné, wahawe 800,000 Frw.

Mu cyiciro cy’abafite ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo, abahize abandi ni: Itorero Abatarutwa, ryahawe 1,500,000 Frw, Umurishyo Culture Center, yahawe 1,000,000 Frw, n’Itorero Indategwa, ryahawe 800,000 Frw.

Naho mu bafite ibikorwa biteza imbere umurage w’u Rwanda, abahize abandi ni: Kanyandekwe Jean Pierre, wahawe 1,500,000 Frw, Beyond the Gorillas Experiences (BGE), yahawe 1,000,000 Frw, ndetse na Gihomarts & Cultours Ltd, yahawe 800,000 Frw.

Ibirori kandi byabaye umwanya wo gusoza gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko mu Karere ka Huye, aho abana bagaragaje ibyo bize mu bijyanye n’umuco n’indangagaciro nyarwanda.

Hatanzwe kandi ibihembo ku batsinze irushanwa rya videwo ngufi ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026”, rigamije gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa Umuganura no kuwumenyekanisha mu buryo bujyanye n’igihe.

Saranda Oliva Umutoni ni we wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya videwo ngufi ku Muganura ryiswe “Umunota w’Umuganura 2026” yagize amanota 84.4%, ahembwa amafaranga miriyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 Frw).

Uwabaye uwa kabiri ni Shema Emmy wagize amanota 80% ahembwa amafaranga ibihumbi magana inani (800,000 Frw), naho uwa gatatu yabaye Twahirwa Ravanelly wagize amanota 77.2% ahembwa amafaranga ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda (700,000 Frw).

Hashimiwe kandi abaje mu myanya ya kane kugeza ku wa cumi , buri wese ahabwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000 Frw).

Ubutumwa bwatanzwe muri ibi birori bwongeye gushimangira ko kurera abana bafite indangagaciro no kubatoza umuco nyarwanda ari umusingi ukomeye wo kubaka umuryango uhamye n’Igihugu gifite ejo hazaza heza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...