Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa Antwerp ku wa 16 Ukwakira 2026, abagore barindwi bamaze kumenyekana mu iperereza rigikomeje. Uyu muganga yafatiwe mu isakwa ryakozwe mu ivuriro rye no mu rugo rwe ku wa 15 Ukwakira.
Ibyo abagore bamushinja
Iperereza ryatangiye nyuma y’uko umugore w’imyaka 71 atanze ikirego avuga ko uwo muganga yamukozeho ahantu h’ibanga mu gihe yamuvuraga.
Mu ntangiriro za Nzeri, hiyongereyeho ikirego cy’umugore w’imyaka 28, hakurikiraho ibindi byatanzwe n’abagore bafite imyaka 32 na 33. Muri iki cyumweru kandi, umugore w’imyaka 57 yagejeje ku gipolisi ikirego gisa n’iby’abandi.
Abagore babiri, barimo Céline Lens w’imyaka 28, baganiriye n’ikinyamakuru HLN, bagaragaza ibyo bavuga ko bakorewe igihe bari mu ivuriro.
Céline yavuze ko uwo muganga yajyaga amubwira amagambo amushimagiza ariko ko mu gihe yari yagiye kwisuzumisha no gukorerwa isuku y’amenyo, yatangiye kumukorakora mu musatsi, mu maso no ku minwa. Yavuze kandi ko ibikorwa bye byamuteye ubwoba, ku buryo yifuzaga ko ubuvuzi burangira agasohoka.
Undi mugore w’imyaka 71 yavuze ko yari yagiye kuvurwa iryinyo ryari rirwaye, ariko ko uwo muganga yamukoze ku bibero no mu myanya y’ibanga. Yavuze ko yahise ahaguruka akava ku ntebe yari arimo, nyuma aza kubwira abandi ibyabaye no gutanga ikirego.
Iperereza rirakomeje
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo abagore batangaje ari ugukorwaho ibice by’umubiri bitari bikenewe mu buvuzi bw’amenyo. Ibyo birego byatumye hongera gufungurwa dosiye ya kera yari irimo ibirego by’abagore babiri, ariko icyo gihe hakaba hatarabonywe ibimenyetso bihagije kugira ngo hakurikizwe inzira y’ubushinjacyaha.
Uyu muganga yagejejwe imbere y’umucamanza ushinzwe iperereza, arekurwa agomba kubahiriza amabwiriza amwe n’amwe, arimo no guhagarika by’agateganyo umwuga we.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bashobora kuba barahuye n’ibikorwa nk’ibyo. Polisi yasabye ababifitiye amakuru cyangwa abavuga ko bahuye n’ibibazo bisa na byo kwiyambaza inzego zibishinzwe.
Kugeza ubu, ibyo uyu muganga akekwaho ntibiracibwa urubanza, bityo agifatwa nk’umwere mu gihe iperereza n’ubutabera bikomeje.
