Umuganga wa Trump yamusabye kugabanya ibiro no kongera imyitozo ngororamubiri

Ubuzima - 31/05/2026 3:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuganga wa Trump yamusabye kugabanya ibiro no kongera imyitozo ngororamubiri

Muganga bwite wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ibyavuye mu isuzuma ry’ubuzima bwe ryakozwe muri Gicurasi 2026, agaragaza ko afite ubuzima bwiza kandi ashoboye gukomeza inshingano ze zo kuyobora igihugu, ariko amusaba gukomeza kugabanya ibiro no kongera imyitozo ngororamubiri.

Amakuru dukesha CNN avuga ko raporo yashyizwe ahagaragara na Dr. Sean Barbabella ku wa 29 Gicurasi 2026 igaragaza ko Trump afite ibiro 108, akaba yariyongereyeho ibiro 14 ugereranyije n’isuzuma ryakozwe muri Mata umwaka ushize, aho yari afite ibiro 122.

N’ubwo yiyongereye mu biro, umuganga we yavuze ko Trump afite imikorere myiza y’umutima, ibihaha n’ubwonko. Isuzuma ry’umutima ryifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ryagaragaje ko umutima we ugereranywa n’uw’umuntu uri munsi y’imyaka ye ho imyaka 14.

Mu isuzuma ry’ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka (Montreal Cognitive Assessment), Trump yabonye amanota 30 kuri 30, amanota agaragaza ko nta kibazo cy’ubwenge cyangwa cyo kwibuka afite.

Muganga Barbabella yanamugiriye inama zo gukomeza kwita ku mirire no gukora imyitozo ngororamubiri kenshi kugira ngo agabanye ibiro. Yanamusabye gukoresha aspirin iri ku rugero ruto mu rwego rwo kwirinda indwara z’umutima, bitandukanye n’ingano ya miligarama 325 bivugwa ko asanzwe afata.

Raporo kandi yagaragaje ko Trump afite ikibazo cyo kubyimba ibirenge, ariko bidakabije bitewe n’indwara y’amaraso izwi nka “chronic venous insufficiency,” ariko icyo kibazo kikaba cyaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize. Hari kandi udusebe tworoheje twagaragaye ku biganza bye, muganga asobanura ko twatewe n’uko akunze gusuhuza abantu benshi abaha ikiganza.

N’ubwo hari ibyo yasabwe gukosora ku buzima bwe, muganga yanzuye ko Perezida Trump afite ubuzima bwiza cyane kandi ko ashoboye gukomeza gukora inshingano z’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Amerika.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...