Inkuru dukesha ikinyamakuru, Mail Online ivuga ko, uyu muganga w’imyaka 46 y’amavuko ashinjwa kuba yarakoreye ibi byaha mu bitaro bya Havelland Clinic ndetse no mu yandi mavuriro yo mu mijyi ya Rathenow na Nauen hagati y’Ukuboza 2013 n’Ugushyingo 2025.
Muri Gicurasi 2026, ubushinjacyaha bwo mu Budage bwatangaje ko aregwa ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu abana no kubakorera ihohotera rikomeye rishingiye ku gitsina, aho byinshi muri ibyo byaha bivugwa ko yabikoreye mu kazi ke ka buri munsi nk’umuganga w’abana.
Iperereza kuri uru rubanza ryatangiye nyuma y’uko umubyeyi umwe areze uwo muganga amushinja guhohotera umwana we ubwo yari yamujyanye kumuvuriza mu ishami ry’abana muri Havelland Clinic.
Nyuma y’icyo kirego, Polisi yakoze isaka mu rugo n’ahandi hose bakekaga ko bashobora gukura amakuru afitanye isano n’uwo muganga, aho hafashe ibikoresho byinshi bibika amakuru birimo hard drives, bikekwa ko byari bibitsemo ibimenyetso byifashishijwe mu iperereza.
Abashinjacyaha bavuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bana baba barahohotewe n’uyu muganga mu gihe yakoraga muri ibyo bitaro.
Uyu muganga yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2025 ndetse afungirwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora kongera gukora ibyaha nk’ibyo, agakomeza kwangiza abana.
Muri Mutarama 2026, ubuyobozi bwa Havelland Clinic bwatangaje ko bwatangiye gusubiramo uburyo bwo kurinda abana mu bitaro nyuma y’ibi birego bikomeye.
Ibitaro byavuze ko hari amabwiriza yasabaga ko igihe umwana ari gusuzumwa hagomba kuba harimo nibura abakozi babiri, ariko ko ayo mabwiriza ashobora kuba atarakurikijwe muri kimwe mu bikorwa byatumye iki kibazo kibaho.
Kuri ubu uru rubanza rukomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zo mu Budage, mu gihe abaturage benshi bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w’abana mu bigo by’ubuvuzi.
