Umugambi w'Imana: Ibyiringiro Choir yakoze mu nganzo ihamagarira Abakristo gukomeza kwiringira Uwiteka

Iyobokamana - 04/07/2026 12:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Umugambi w'Imana: Ibyiringiro Choir yakoze mu nganzo ihamagarira Abakristo gukomeza kwiringira Uwiteka

Ibyiringiro Choir EMLR Kicukiro yashyize hanze indirimbo nshya yise "Umugambi w'Imana", igamije gukomeza abakristo n'abandi bose ikabasaba gukomeza kwizera no kwiringira Imana, kabone n'iyo baba banyura mu bihe bikomeye.

Ibyiringiro Choir EMLR Kicukiro bavuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyakomotse ku Ijambo ry'Imana, rigaragaza ko Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bw'abayizera kandi ko nta kintu na kimwe gishobora kuburizamo ibyo yagambiriye.

Bati: "Inganzo yavuye ku ijambo ry'Imana rigaragaza ko Imana igira umugambi mwiza ku buzima bw'abantu bayo kandi ko uwo mugambi usohora n'ubwo habaho ibigeragezo cyangwa inzitizi. Twashingiye cyane ku nyigisho za Bibiliya zerekana ubudahemuka bw'Imana n'ubushobozi bwayo bwo gusohoza ibyo yasezeranye."

Binyuze muri iyi ndirimbo, Ibyiringiro Choir bavuga ko bifuzaga gutanga ubutumwa bw'ihumure, ibyiringiro n'icyizere, bibutsa abantu ko Imana itareka abayiringira kandi ko buri wese imufitiye umugambi mwiza.

Basobanura ko ubutumwa bw'iyi ndirimbo bugamije gukomeza imitima y'abacitse intege no gushimangira ko ubudahemuka bw'Imana budahinduka, kabone n'iyo ubuzima bwaba burimo ibigeragezo.

Bati: "Ubutumwa bw'ingenzi twashakaga gutanga ni ugukomeza abantu mu kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Iyi ndirimbo ibibutsa ko Imana ifite umugambi mwiza kuri buri muntu kandi ko nta kintu na kimwe gishobora kuburizamo icyo Imana yagambiriye ku buzima bw'abayizera. Ni ubutumwa bw'ihumure, ibyiringiro n'icyizere."

Abakunzi b'umuziki wa Gospel bashobora kureba no kumva "Umugambi w'Imana" banyuze ku mbuga nkoranyambaga n'imbuga zicururizwaho umuziki za Ibyiringiro Choir zirimo YouTube, Spotify, Instagram, TikTok, Facebook, ndetse n'izindi Digital Music Platforms, zose zikoresha izina Ibyiringiro Choir EMLR Kicukiro.

Korali Ibyiringiro irahamagarira abakunzi b'umuziki wa Gospel kwakira iyi ndirimbo, kuyisangiza abandi no gukomeza gukurikirana ibikorwa byayo by'ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zubaka ukwizera no guha abantu ibyiringiro muri Kristo.

Ibyiringiro Choir EMLR Kicukiro yashyize hanze indirimbo nshya yise "Umugambi w'Imana"

REBA INDIRIMBO NSHYA ABA BARIRIMBYI BISE "UMUGAMBI W'IMANA"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...