Kishore wari umucungamari yasize urwandiko rwo gusezera
mbere yo kwiyahura, avuga ko yamenye ko abana be bigaga mu mashuri y’incuke bari
abaswa ndetse bagiraga amanota make cyane mu ishuri. Akaba rero yahisemo kubica
kuko yumvaga ko batazabasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kugira icyo
bimarira.
Umuvugizi wa polisi ya Sarpavaram B Peddi Raju yavuze ko Kishore yakoraga nk'umucungamari ku biro bya ONGC, mu ruganda rukora mu byo gucukura peteroli i Kakinada.
Abaturanyi babo bavuze ko Kishore n’umugore we bari basanzwe babanye neza kandi mu mahoro. Kubera ko abana batitwaye neza mu ishuri, ababyeyi babo bari bahisemo kubimurira mu ishuri ryiza muri uyu mwaka mushya bizeye ko bazisubiraho nyamara siko byagenze.
Bivugwa ko kubera ko ku wa Gatanu wari umunsi mukuru wa Holi, Kishore n’umugore we n’abana babo bagiye ku biro bya ONGC biri mu mudugudu wa Vakalapudi, mu cyaro cya Kakinada, kwizihiza umunsi mukuru hamwe na bagenzi be bakoranaga.
Nyuma y’igihe gito, Kishore yoherereje umugore we ubutumwa bugufi amubwira ko agaruka mu minota 10. Ariko ntiyagaruka. Tanuja wari uhangayitse, hamwe n'umwe muri bagenzi b’umugabo we bakoranaga, bagiye mu rugo rwabo basanga imiryango ifungiye imbere.
Umuvugizi wa Polisi yagize ati: "Ukuntu kuba abana
bafite imyaka itandatu n’irindwi bashobora kuzira kutitwara neza mu ishuri,
ntibikwiriye. Hashobora kuba hari izindi mpamvu zatumye Kishore atera iyi ntambwe
agakora aya mahano, turi gukora iperereza ngo tumenye byinshi kuri iki kibazo."
