Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Umar yanyoye inzoga nyinshi zo mu bwoko bwa Utapiapia ziramuhitana kubera akayabo k'amadeni yari afitiye inshuti ye Mustapha Buraya.
Umar ukomoka muri South Yola yagujije mugenzi we Mustapha amafaranga N1.900.000 kugira ngo atangire umushinga yari amaranye igihe kirekire wo gukora website.
Iyi nshuti ya Umar yitwa Mustapha yagiye kurega Umar kubersa ko igihe cyo kumwishyura cyari cyarageze hanyuma Umar aterera agati mu ryinyo ntiyayamuha kubera ko business yari yatangiye yahombye.
Nk'uko bari barabyumvikanye, Umar yari kumwishyura amafaranga bumvikanye hanyuma agashyiraho n'inyungu ya N150,000.
Umar yamwishyuyeho make hanyuma abura N1,760,000 bituma Mustapha ajya kumurega kuko yabonaga nta bundi buryo bwo kuyabonamo.
Mu rukiko bamutegetse kwishyura ayo madeni yose hanyuma ise wa Umar avuga ko bafite umurima w'umuceri nibamara gusarura bazamwishyura.
Uyu murima w'umuceri umaze kwera, iwabo barasaruye birengagiza ko bagomba kwishyura Mustapha amafaranga ye hanyuma nawe asubira mu rukiko rutegeka ko inzu ya Omar igomba kugurishwa kugira ngo hishyurwe ideni afite.
Umar wahise ata umutwe kubera ko ibye byose byari bigiye gutezwa cyamunara, yagiye kugura ibinyobwa byo mu bwoko bwa Utopiapia hanyuma arabinywa biramuhitana.